Ubusanzwe umugabo agabira mugenzi we, cyangwa se undi wese ashaka koroza, akamuha Inka, ngo izamukamirwe ndetse abakuru b’ibihugu bo bakunze kugabira abo bayobora amashyo y’inka gusa bitandukanye n’ibyo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagaragaye ari gukora, ndetse bikaba byatunguye benshi.
Mu gihe mu Rwanda hari Gira Inka munyarwanda, I Burundi ho hashobora kuba hagiye kwimikwa gira Inguribe Murundi.
Ibi byagaragaye ubwo umukuru w’igihugu yari ateruye inguribe ari kugabira abantu, aho gushorera Inka, nk’abandi bakuru b’ibihugu.
Icyakora byatumye benshi bamutereraho intero bagira bati” Nibyo ntawe utanga icyo adafite”. Bashaka kuvuga iki? Ntawamenya.
Rwandatribune.com