Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yari ageze muri kimwe mubihugu by’Afurika arimo m’uruzinduko rwe rw’akazi azamaramo iminsi igera kuri 5 yagaragaye yatwawe n’uburanga bw’igiti giteye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Libreville
Iki giti kiri mubitatse iki gihugu cya Gabon kikaba mu shyamba riri hafi y’uyu murwa mukuru, kikaba kimaze imyaka isaga 700 muri aka gace.
Ni igiti kiri mubitatse iri shyamba kuko ba mukerarugendo bava hirya no hino baqje kureba ako kataraboneka k’igiti kiri mubikuze kurusha ibindi kuri uyu mubumbe w’isi dutuye.
Perezida Macro ari mur’Afurika muruzinduko biteganijwe ko azasura ibihugu bine birimo na DRC,imaze igihe iri mu ntambara ihanganyemo n’inyeshyamba za M23.
Abaturage bamwe bo muri Repuburika ihatranira Demokarasi ya Congo batangiye kuvuga ko badashaka ko Perezida Macron abasura kuko banze kuza mu gihe babashakaga none ngo barashaka kuza ari uko babirukannye muri Saheri.
Perezida Macron biteganijwe ko azagera muri DRC kuwa 04 Werurwe kugeza kuwa 05 Werurwe 2023
Umuhoza Yves