Kuri uyu wa mbere nibwo hagaragaye isura idasanzwe igaragara mu maso ya rubanda, ubwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste yagaragaye mu murima ari kumwe n’umugore we hamwe na rubanda basarura ibirayi barangiza bakabitera k’umutwe nk’abavuye mu murima.
Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.
Uyu murima basaruragamo ibirayi ngo ni uw’umuryango wa pererezida Ndayishimiye usanzwe ufite ubuso burenga gato Hegitari 5.
Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuye i Burayi mu nama yari yahuje Africa n’Ibihugu by’iburayi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere rero azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.
UMUHOZA Yves
Biramubereye kabisa kuruta kuba mu Bureau
Ariko guhinga si umwuga mubi. Ibi yakoze ni no gutoza abaturage be gukora.
Gusta uvuze ngo nibyo bimubereye kuruta kuba mu biro ndamunenze Niba abona kuba mu biro byo bitamubereye. Byombi biruzuzanya ibiro na terrain.