Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ntibatana no kugaragarwaho udushya, udafotowe yasinze, afotorwa avuye kwiba yewe n’amatungo ntibayasiga, noneho hagaragaye undi musirikare wa FARDC yitwaje itopita.
Ni ifoto ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uyu musirikare wa FARDC ari kumwe n’abandi basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Congo.
Uyu musirikare uba afite imbunda ku mugongo, ariko no ku mukandara we hariho itopita, iyi bifashisha mu kurasa inyoni.
Bamwe mu bayitanzeho ibitekerezo, bavuze ko iyo topita ayifashisha mu kuba yarasa inyoni kugira ngo abone akanyama ko kurya dore ko bazwiho gukunda inyama.
RWANDATRIBUNE.COM