Umuturage bivugwa ko ari umunyarwanda yahuriye n’uruva gusenya muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ubwo yategaga moto bakanga kumutwara bikarangira yemeranije n’umumotari ko agomba kumutwara nk’uko batwara imirambo.
Ubusanzwe muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo bitewe n’imihanda mibi ihaba akenshi ikunze kuba yarangiritse, abaturage bakunze gutwara imirambo kuri moto kuko imbangukiragutabara ziba zidashobora kugera aho bivuza kujyana abantu baba bitabiye Imana ku bitaro bagahitamo kubatwara kuri moto.
Mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Umuturage bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda, yagiye gutega moto imujyana mu mujyi wa Uvira wo muri Kivu y’Amajyepfo, umumotari yanga kumutwara kubera ko ngo gutwara umunyarwanda muri ako gace bibateza ibibazo.
Bitewe n’uko uyu mugenzi yari afite amafaranga menshi, bivugwa ko yahise yishyura uyu mumotari ibihumbi 200 by’a,mafaranga ya Congo ahita amwemerera kumutwara ariko amupfutse imyenda ibintu bisanzwe bikorwa batwara imirambo muri aka gace.
Iyi nkuru ivuga ko aba bagabo bakigenda urugendo rwabo rujya Uvira, baje kwitambikwa n’abasirikare ba FARDC bababaza impamvu bafite umuvuduko mwinshi, motari asubiza ko ari ukubera ko ahetse umurambo.
Aba basirikare bahise babwira umumotari ko apfukura uwo murambo batungurwa no gusanga umuntu utwawe kuri moto atari umurambo, ahubwo basanga ari umuturage uhumeka baratangara.
Impamvu gutwara abantu bavuga ikinyarwanda mu bice bimwe na bimwe bya Kongo Kinshasa bifatwa nk’ikizira ni ukubera imitwe yitwara gisirikare y’abanyarwanda ihakorarera nka FDLR,FLN, RUD Urunana n’indi myinshi ihungabanya umutekano w’Abanyekongo.