Abanyeshuri bigishirizwa mu mashyamba ya Congo iRuhinzi muri Masisi bakomeje gutakamba
Gafotozi wa Rwandatribune yabashije gufata ifoto yerekana imibereho y’abana bato b’imiryango yafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR,mu gace ka teritwari ya Masisi ako gace kakaba gakuriwe na Gen.Maj Uzabakiriho uzwi ku mazina ya Kolomboka.
Agace ka Ruhinzi kandi kakaba kabarizwamo ishuri rikuru rya ESM(Ecole Superieure militaire )riyoborwa na Gen.Bgd Manzi Mutunzi uzwiku mazina ya Gen.Mandevu,mu gihe habarizwa n’ishuri rya ESSO ishuri ry’aba suzofisiye rikuriwe na Gen.Bgd Korerimana Matovu,ako gace abana bakaba bahabwa inyigisho z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amashuri y’ibanze ya FDLR mbere yabarizzwaga mu gace ka Kirama muri Teritwari ya Ructhuro,kubera imirwano aya mashuri akaba yarajyanywe muri Masisi,akaba akuriwe n’Umuyobozi wayo bakunze kwita Samusure.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune