Ubukene bw’ibikomoka kuri Peteroli(igitoro)bwinjiye ni mu bayobozi bakuru bo nzego z’uBurundi,kugera n’aho Perezida wa Sena abura lisansi akagurira mu kabido
Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi cyabaye agareranzamba ka nyinawanzamba,ifoto y’umunsi n’aho Perezida wa Sena mu Kirundi bita Perezida w’inteko nkenguzamateka aburira Lisansi mu nzira kugera ubwo agurira mu kabido.
Ubu bukene kandi bwasatiriye imodoka z’Abasenateri hasize amezi atatu Abadepite bo baza kukazi n’amaguru,amakuru agera kuri Rwandatribune yerekana ko ubu ibikomoka kuri Peteroli uBurundi bubona biva muri Congo mu mujyi wa Uvila uhana imbibe na Bujumbura.
Invano y’ikibazo n’ibura ry’amadovize cyangwa amafaranga nvamakungu uBurundi butagikozaho imitwe y’intoki kubera bimwe mu bihano iki gihugu cyafatiwe,ndetse n’ibindi bihano uBurundi bwifatiye aho bwafungaga umupaka uwuhuza n’uRwanda.
Mwizerwa Ally