Muri ikigihe abahinzi bakomeje gutaka ibihombo baterwa no gukoresha ifumbire mvaruganda ibahenze ikindi ikagira n’uruhare mu kwangiriza ubutaka n’ imyunyungugu ibubamo ku buryo usanga nta musaruro wabona mu gihe cyose waba udakoresheje ifumbire ituruka mu nganda.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo abagore bakorera ubuhinzi mu karere ka Musanze na Nyabihuu bibumbiye mu kigo Kimonyi Women Development Group (KWDG) bagerageje kwishakamo ibisubizo maze bagerageza gukora ifumbire y’ imborera kuko byagaragaye ko ariyo itagira ingaruka k’ ubutaka buhingwa.
MUKANTABASHWA Jeanne D’ Arc Umuyobozi wa KWDG isanzwe ikorera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi aho ihinga imboga n’ imbuto ikanazicuruza byumwihariko ikaba inakora ifumbire y’ imborera bakorera mu murenge wa Kinigi avuga ko iyi fumbire yabagejeje kuri byinshi mu rwego rwo kongera umusaruro no kurinda ubutaka kujumbuka.
Yagize ati: Twatangiye turi itsinda ry’abaturage baciriritse dutangira gukora iyi fumbire yo gukoresha mu mirima yacu ariko tubonye birimo gutanga umusaruro biba ngombwa ko dukora Kampani ikora ifumbire aho dutanga ibimoteri mu ngo ndetse tugakoresha n’ imyanda iva mu masoko tukayibyaza umusaruro kuburyo twanatanze akazi kahinduye ubuzima bwa benshi.
Ayingeneye Penina ni umuhinzi umaze imyaka itatu akoresha iyi fumbire y’ imborera avuga ko atarakoresha iyi fumbire yahingaga ubuso bungana na Hegitari 1 agasaruraho ibiro 400 by’ ibirayi, ariko ubwo yatangiraga kuyikoresha asigaye asarura kugeza kuri toni 15 z’ ibirayi ibi byatumye yongera ubuso ahingaho ku buryo ubu yamaze no kwihaza mu biribwa aho asigaye asagurira n’ amasoko akagemurira umujyi wa Kigali.
Yagize ati:”Yampaye umusaruro ugaragara, ndahinga ngasarura umusaruro utubutse. Ibintu byarasobanutse kuko mbere kugira ngo tubone ifumbire byadutwaraga imbaraga nyinshi wanayikoresha ugasanga ibirayi byanze kuzamuka bikarwara Junjama, ariko ubu urabona ko ikirayi kirabaduka kikera nkeza amatoni n’ amatoni abana bakiga kandi bakabaho neza mbese ibintu byarahindutse kubera iyi fumbire”
Uzamukunda Pascasie na we yagize ati: “Uretse kuba iyifumbire yaratumye iwanjye nongera umusaruro amafaranga nkura muri ibi bikorwa byo gukora ifumbire y’ imborera nayakuyemo amatungo arimo Inka n’ inkoko ku buryo n’ abana banjye batashoboraga kwiga ariko ubu bariga kandi neza nkababonera n’ ubwisungane mu kwivuza, Ubundi iyi fumbire ni igisubizo cy’ abahinzi kuko abantu baza kuyigura bakayikoresha bose batubwiye ko yatumye umusaruro wiyingera kandi nanjye njya nyikoresha mu buhinzi bwanjye aho umuntu akura ibiro 10 by’ ibirayi utayikoresheje wayikoresheje uhakura umufuka w’ ibiro 100
Aba bahinzi kandi bavuga ko Iyi fumbire ari ntagereranwa bityo bagasaba abatarayimenya kuyikoresha mu rwego rwo kongera umusaruro kuko igira uruhare mu kurumbura ubutaka, Kimonyi Women Development Group ikaba yaratangiye mu mwaka w’ 2020 ifumbiore bakora bakaba bayikora mu myanda n’ ibisigazwa by’ imyaka bavangamo ifu y’ ibigori, ifu y’ amakara, ifu y’ amabuye aseye, ndetse n’ imyanda ituruka ku matungo aho ikiro kimwe bakigurisha amafaranga 180 gusa y’ u Rwanda.
Rwandatribune.com