Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza yagize icyo atangaza ku bakurikiranweho ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube aho avuga ko n’ubwo buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gutanga ibiteketrezo ariko hatakabayemo kurengera ngo bakore ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ibi Dr Frank Habineza usanzwe ari n’Umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kumurika ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu kubungabunga umugezi wa Nyabarongo nk’isoko ya Nile.
Dr Habineza abaijjwe n’umunyamakuru icyo we nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi icyo atekereza ku byaha bimaze iminsi bigaragara bikorewe ku mbuga nkoranyambaga n’abitwaje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Depite Frank Habineza yavuzeko n’ubwo mu Rwanda hari uburenganzira mu gutanga ibitekerezo , abantu bagomba kwitwararika birinda kurengera kuko bibaviramo gukora ibyaha.
Yagize ati”Yego buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gusa nanone aba agomba kwirinda gutanga ibitekerezo byamuviramo gukora ibyaha bihanwa n’amategeko”
Mu Rwanda ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Youtube bikomeje gufata indi ntera aho hari abitwikira gutanga ibitekerezo bakisanga mu byaha. Muri aba twavuga nka Idamange Iryamugwiza Yvonne uheruka gukatirwa imyaka 15 y’igifungo n’abandi barimo Karasira Aimable, Nsengimana Theoneste n’abandi bagikurikiranwa n’ubutabera.