Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya bya Lisansi bizubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye uyu munsi kuwa 6 Ukuboza 2023.
RURA yatangaje ko igiciro cya lisansi cyavuye kuri 1822 Frw kuri litiro kigera 1639 Frw, bingana n’igabanuka rya 183 Frw, mu gihe mazutu yavuye kuri 1662 Frw igera kuri 1635Frw.
Mu minsi yashize kuwa 2 Ukwakira 2023 nibwo RURA yari yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 183 Frw kuri litiro mu gihe mazutu icyo gihe yazamutseho 170 Frw.
Icyo gihe RURA yatangaje ko izi mpinduka zari zishingiye ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy ubwo yari kuri RBA yavuze ko kugabanuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari inkuru ishimishije.
Aho yagize ati “Litiro ya Lisansi ntigomba kurenga 1639 Frw. Nk’uko tubizi byari biri ku 1822 Frw, ni ukuvuga ngo ni igabanuka rya 183 Frw kuri litiro, ikaba ari inkuru nziza cyane twishimiye. Mazutu nayo litiro yayo ntigomba kurenga 1635 kuri litiro, rikaba ari igabanyuka rya 27 Frw ushingiye ku biciro byari bisanzwe biriho uyu munsi.”
Yavuze ko igabanyuka ry’ibi biciro ryatewe n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, aho mu mezi abiri ashize hagiye habaho igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Yakomeje avuga ko “Impamvu leta ifata buri mezi abiri ni uko ariyo ushobora kubara neza maze ugakora ijanisha.Kandi bigaterwa n’ibyemezo byafashwe n’abanyapolitiki mu bihugu bicuruza peteroli n’impinduka mu masoko manini agura ibikomoka kuri peteroli byinshi nka Amerika, u Bushinwa n’u Burayi.”
Yongoyeho ko iyo ibyo bihugu bikeneye peteroli nyinshi ibiciro bizamuka, byakenera nke bikamanuka.
Yanabajijwe niba kuri iyi nshuro leta yashyizemo nkunganire nk’uko bisanzwe bigenda, Minisitiri Dr Gasore yavuze ko iyo byazamutse aribwo leta irinda ko ibiciro byo guhaha bihungabana, ariko avuga ko nk’ubu byagabanyutse leta itakomeje gushyiramo nkunganire.
RURA ni rwo rwego rufite mu nshingano kureba uburyo ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorwa mu Rwanda ikanagena igiciro cyabyo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com