Itangazo ryasohowe n’Urwego Ngenzuramikorere RURA rigaragaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli gihindutse.
Muri iri tangazo, RURA igaragaza ko iki giciro gihindutse bitewe n’ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Igiciro cya Essence i Kigali ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 976 kuri Litiro mu gihe igiciro cya Mazutu kitagomba kurenza amafaranga 923 y’u Rwanda kuri Litiro.
Hari benshi bakomeje kwibaza impamvu y’iri zamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli mu gihe hari hashize iminsi ibi biciro bikomeje kumanuka ubutitsa.
Itangazo rya RURA rimenyesha impinduka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli.
Kuwa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, RURA yari yamenyesheje abantu bose ko guhera tariki 4 Nyakanga 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli gihindutse.
Iryo tangazo ryavugaga ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 908 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali ntikirenze Amafaranga y’u Rwanda 883 kuri litiro.
Ugereranyije n’ibiciro byari bisanzwe mbere y’iyo tariki, byerekanaga ko hari habaye igabanuka rigaragara kuko lisansi yari isanzwe igura Amafaranga y’u Rwanda 965 kuri litiro i Kigali, bivuze ko hari habaye igabanuka ry’amafaranga 57.
Naho Mazutu yari isanzwe igura Amafaranga y’u Rwanda 925 kuri litiro i Kigali, bivuze ko hari habaye igabanuka ry’amafaranga 42 kuri litiro.
Icyo gihe RURA yavuze ko iri hinduka ry’ibiciro ryari ryashingiye ku ihinduka ry’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Hari abatangiye guhuza iri zamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli n’ubukana bwa Coronavirus bwongeye gukaza umurego, bamwe bakemezako kuba hari abari kwikanga ko bishobora gukomera. Hari n’abavuga ko amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba abifitemo uruhare kuko ngo Perezida uza gutorwa ashobora guhindura byinshi mu bukungu.
Dukuze Dorcas