Muri Uganda igihano cy’urupfu cyari cyarakuwe mubihano bihobora guhabwa umunyacyaha uwo ariwe wese cyongeye guhabwa intebe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kwamagana abaryamana bahuje ibitsina ibyo bakunze kwita ubutinganyi.
Izi ntumwa za rubanda zateraniye gusuzuma iki kibazo kuribo gifatwa nk’amahano atarigeze abaho ndetse baniyemeza kugira ibyo bahindura mu mategeko asanzwe akurikizwa muri iki gihugu.
Iki gihano cy’urupfu kije gisimbura icyari cyatanzweho ibitekerezo mbere, aho umuntu wagombaga kugaragaraho ibikorwa ndengakamere bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina yashoboraga gufungwa imyaka 10.
Ibikorwa ndengakamere by’abaryamana bahuje ibitsina, bisobanurwa nk’icyaha cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina, aho ugikorewe ashobora kuba ari hagati y’imyaka 14 cyangwa se arengeje imyaka 75 byose birebwa kimwe.
Gisobanurwa kandi nk’igihe ugikorewe aba ari umuntu ufite ubumuga cyangwa se uburwayi bwo mu mutwe cyangwa se afite uburwayi budakira, ari umubyeyi cyangwa se undi muntu ushinzwe kwita ku mwana.
Impinduka mu bihano zashyizweho mu rwego rwo kujyanisha uyu mushinga w’Itegeko rigena ibihano n’ibyaha.
Nyuma y’aho uyu mushinga wemerejwe, Perezida wa Repubulika afite iminsi 60 yo kuba yawemeje cyangwa se akawusubiza inteko kugira ngo uvugururwe.
Perezida Museveni ntakozwa ibijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, aho avuga ko ari imico y’abanyaburayi baba bashaka kwegeka ku bandi.
Iki gihugu kiri kwamagana iyi mico itari myiza yo kuryamana bahuje ibitsina mugihe n’ibindi bihugu byo muri Afurika babyamaganye , ariko iburayi barabihaye umugisha.
Umuhoza Yves