Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, aya ni amwe mu yagize ijambo rye yavugiye ku rwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu ijambo rye yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntabwo yeruye ngo asabe imbabazi mu izina ry’igihugu, gusa yakoreheje imvugo zigaragaza ko yemera uruhare cyagize mu byabaye.
Yavuze ko Jenoside yo mu 1994 yateguwe kandi ko yari igambiriye kurimbura Abatutsi, ndetse na nyuma yayo, ibikomere byayo bitashize ahubwo abantu bakomeza kubana nabyo.
Ati ” Jenoside ntiyapfa kubaho, kuko irategurwa kandi ikigishwa igihe kirekire”.
Perezida Macron yavuze ko abakoze Jenoside batari bazi isura y’u Bufaransa ku buryo butakwitwa umufatanyacyaha, ariko agaragaza ko hari inshingano bwirengagije.
Yavuze ko kuva mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu no mu 1993 mu gihe cy’amasezerano y’Arusha yari agamije guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta n’ingabo za RPF, u Bufaransa butumvise amajwi yose.
Ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko mu gushaka gukumira intambara mu karere, bwagiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwateguraga Jenoside.
Mu kwirengagiza intabaza zatangwaga n’ababirebaga, u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byagejeje ku bibi bikomeye mu mateka, mu gihe bwashakaga kubikumira.”
Yavuze ko no mu 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, umuryango mpuzamahanga utagize icyo ukora.
Ati “Twese twatereranye ibihumbi amagana by’inzirakarengane muri icyo gihe.”
Macron yanavuze ko ubwo abayobozi batangiraga kwemera ibyabaye, hakurikiyeho imyaka 27 yo kugerageza kwirengagiza ukuri.
Ati “Mu kwicisha bugufi no kubaha, uyu munsi, ndemera uruhare rwacu.”
Perezida Macron yanavuze ko hagomba gushyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside, abayibigizemo uruhare bose bakagezwa imbere y’ubucamanaza.
“Kwemera ibyabaye n’uruhare twagize, ni ikimenyetso gikomeye kandi kidaciye ku ruhande.”
Yemeje ko ibyo byose bijyanye n’umwenda u Bufaransa bufite nyuma y’igihe kirekire cyo guceceka, kandi ko aribyo byonyine byatanga amahirwe yo kurenga ibyabaye, abantu bagafatanya kureba imbere.
Yagize ati “Abanyuze muri ririya joro nibo gusa babasha kubabarira, bakaduha impano ku kutubabariza”.
Yijeje urubyiruko ko hashingiwe ku byahise, hari amahirwe yo kubaka umubano mushya hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’u Bufaransa.
Yavuze ko hakenewe kurushaho guhuza imbaraga, mu kubaka ibyiza byinshi abato bazahora bibuka.
Yaje yitwaje inkingo za COVID 19 ndetse yemera gukomeza ubufatanye
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko yaje mu Rwanda yitwaje inkingo zisaga ibihumbi 100 za COVID-19, agaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana mu guhangana n’iki cyorezo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, Macron yavuze ko u Bufaransa bwakomeje gufatanya n’u Rwanda mu bijyanye no guhangana na COVID-19.
Uretse gufatanya mu kubona inkingo, ubu harimo kunozwa ubufatanye bwo gusangira ikoranabuhanga ryo kuzikora.
Ati “Uyu munsi mu gitondo twazanye inkingo zisaga ibihumbi 100 zigenewe igihugu cyanyu, binyuze muri gahunda ya COVAX.”
Perezida Macron yanavuze ko guhera mu 2020, Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere, AFD, cyahaye u Rwanda inkunga igera muri miliyoni zisaga 100 z’amayero mu kurufasha guhangana na COVID-19, ndetse hari indi mishinga iri mu nzira.
Yavuze ko muri rusange kuva mu 2019 hamaze gutangwa miliyoni zisaga miliyoni 130 z’amayero, mu mishinga irimo amashanyarazi mu cyaro n’amahugurwa.
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byiyemeje kugeza kure ubwo bufatanye, muri gahunda ya miliyoni 500 z’amayero hagati ya 2019-2023, azakoreshwa mu bintu binini birimo kuganirwaho n’u Rwanda, by’umwihariko mu buzima, ikoranabuhanga na Francophonie.
Perezida Kagame yashimiye Macron wahaye u Rwanda impano.
Yavuze ko yakoze kuza witwaje inkingo zari zikenewe cyane.
Ati “ndatekereza ko byafashe umwanya munini mu ndege yawe, washoboraga kuzana abantu benshi ariko washatse uko wabona umwanya w’inkingo. Twari tuzikeneye cyane kandi ndatekereza ko ari cyo inshuti ziberaho.”
Perezida Kagame yashimiye ku ntambwe yateye, ashingiye ku myumvire ye y’uko ibintu bigomba guhinduka, amushimira ku ijambo ryuje ukuri yavugiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Ati ” perezida Macron ni umuntu wiyemeje gukora impinduka, kandi urugendo yakoreye mu Rwanda rureba ahazaza, aho kuba ahahise kandi ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi yaba mu bijyanye na politiki, ubukungu ndetse n’umuco”
Yavuze ko uyu munsi ari uwo kwita ku bihe by’ubu no ku hazaza, ariko harebwa ku mateka y’ahahise.
Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi.
Mu ruzinduko rwe perezida Macron arimo mu Rwanda hakaba hasinywe amasezerano menshi arebana n’umuco, ibidukikije ndetse n’ibindi.