Mu kiganiro Habyarimana Juvenal wahoze ari perezida w’u Rwanda yagiranye n’umunyamakuru Kwarwera Mutwe Esperance nyuma y’iyicwa rya Grégoire Kayibanda n’abanyapolitiki b’i Gitarama.
Kwarwera wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru “Umurwanashaka”, yamubajije niba bishoboka cyangwa yiteguye gusaba imbabazi kubera iyicwa ryabo banyapolitiki nyuma ya Coup d’Etat yari amaze gukora maze Habyarimana amusubiza agira ati: “Igihe ni kigera, ariko birashoboka”.
Ubwo yamubazaga uko yamenye urupfu rwa Kayibanda yari amaze kuvana k’ubutegetsi yongeye kumusubiza agira ati:
“Bambwiye ko yapfuye mu rukerera mbimenya neza mu gitondo mbibwiwe na Col Sagatwa”.
Muri icyo kiganiro Kwarwera yongeye kumubaza niba yiteguye kujya ku mushyingura maze Habyarimana agira ati:” Nkimenya iby’urupfu rwa Kayibanda nahise mpamagara Kavaruganda Joseph ambwira ko ntagomba kujya guhamba iyo mbwa!”.
Iyi myitwarire ya Habyarimana ku iyicwa rya Kayibanda n’abari bagize Guverinoma ye iranyomoza ikinyoma cya Ukobizaba Francois umwe mu bambari b’ingoma ya MRND uheruka kuvugira ku gitangazamakuru “Umutware” giterwa inkunga n’umuryango wa Habyarimana Juvenal, aho yemezaga ko Habyarimana atigeze amenya ko hari abanyapolitiki b’i Gitarama barimo bicwa ngo ko ahubwo yabimenyeye mu rubanza rwa Rizinde na bagenzi be rwabaye mu 1985 ngo byose byakorwaga n’abakozi be atabizi.
Yagize :”Habyarimana ntago yakundaga amariganya n’abamubeshya. Yizeraga abantu cyane cyane iyo yabaga yakugiriye ikizere k’uburyo hari abantu bakoranaga nawe ,noneho bakamubwira ko abo bantu bamwangiriza, barimo kumwangisha abaturage ariko ntabihe agaciro k’uburyo byanatumye atamenya uko abanyapolitiki b’i Gitarama barimo bicwa”.
Akomeza avuga ko byagaragaye mu Nkiko ko atarabizi, ariko mu bamufashaga hari ababyijanditsemo barabikora bagirango bazabyitwaze maze bazabone uko bamukorera Coup d’Etat bavugako yishe abantu, byaramwitirirwaga kandi ari abantu bari iruhande rwe bakoraga ayo makosa.
Nyuma yo kuvuga ayo magambo benshi barimo na Col Serubuga wahoze yungirije Habyarimana k’ubuyobozi bw’ingabo bibajije niba ibyo Ukobizaba Francois yavuze kwari ukugirango anezeze abari kumwe mu kiganiro dore ko cyanakurikirwaga na bamwe mu bagize umuryango wa Habyarimana cyangwa se ariko abyemera.
Mu buhamya bwatanzwe na Col Serubuga Laurent kuri Radio Ijwi ry’Amerika yavuze ko nta kintu cyakorwaga Habyarimana atabizi ngo kuko ari nawe watangaga amabwiriza yo gufata abo banyapolitiki, agategeka naho bagomba gufungirwa.
Sebatware wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nyuma ya Coup d’Etat ya Habyarimana nawe yemeje ko ibyo bidashoboka, ngo kuko abanyapolitiki bangana kuriya batarikwicwa umusubirizo ngo Perezida Habyarimana abure kubimenya .
Ati: “icyo gihe ntago waba utegeka, uko narinzi Habyarimana ntago wanyumvisha ukuntu atarabizi. Iyo ni ikinamico”.
Sebatware akomeza avuga ko uburyo Habyarimana n’Akazu ke bishe Kayibanda n’abanyapoliti b’Abanyagitarama urwagashinyaguro ari igisebo ku bategekaga icyo gihe.
Sebatware akomeza avuga ko ubwo Kayibanda yaburanishwaga, Urukiko rwasanze ibyo aregwa nta kimuhama maze Rizinde wari woherejwe na Habyarimana kurukurikirana ahita asubira kwa Habyarimana ngo amumenyeshe uko urubanza rwagenze.
Icyo gihe ngo Habyarimana yahise abaha amabwiriza yo gushyira Major Ntibitura wari ukuriye urukiko rwaburanishaga Kayibanda, ko agomba kumukatira urwo gupfa. Ati:” ibingibi nziburanira.”
Hayarimana kandi ngo niwe wahaga Col. Serubuga urutonde rw’abagomba kwicwa maze nawe agategeka abakomanda b’ibigo bya gisirikare bacungaga gereza za Ruhengeri, Gisenyi na Gikongoro abanyapolitiki b’i Gitarama bari bafungiyemo kubishyira mu bikorwa maze byamara gukorwa bagashyikiraza Habyarimana raporo, ko amategeko yatanze yashizwe mu bikorwa.
Aha benshi bibaza ikibazo kigira kiti ” Ni nde uzabazwa imfubyi z’abanyapolitiki b’i Gitarama ?”.
Hategekimana Claude