Perezida wa Madascar Andry Rajoelina, mu nama na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika yabasabye kugaragaza ubufatanye mu gushyigikira umuti igihugu cye cyavumbuye kivuga ko uvura Covid19.
Muri iyi nama yitabiwe n’abakuru b’igihugu cya Mali, Misiri, Congo,n’u Rwanda yabaye ku munsi w’ejo hakoreshejwe uburyo bw’iyakure, perezida Rajoalina yagize ati:”Iki ni igihe cy’ ubufatanye bw’Abanyafurika”
Ku ngingo irebana n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid19 havuzwe ku muti wa Covid-Organics wavumbuwe n’igihugu cya Madagascar ariko kugeza ubu nta kindi gihugu cyari cyatangaza ko cyemeye kuwukoresha.
Perezida Rajoalina yagize ati: “Niba dushaka gusigira Afurika nshya abana bacu, twese tugomba kwiyemeza guhindura inzira y’amateka n’ubuzima bwa bagenzi bacu. Igihe kizaza kiratwizeye kandi kizashingira ku mabaraga zacu.”
Uyu mu perezida yakomeje asaba bagenzi be bari kumwe mu nama gushyirahamwe kuko aribyo bizazahura agaciro ka Afurika mu maso y’indi migabane.
Ati: “Mu gihe isi yose amaherezo izahindukirira Afrika igatangira kubona ubushobozi bwacu n’indangagaciro zacu bizaba byiza ku baturage bacu kurenza ikindi gihe cyose twabayeho. ”
Yanavuze kandi ko umuti wa Covid-organic uramutse wemewe n’abari muri iyo nama ndetse n’Afrika muri rusange byashimangira iterambere ry’ubufatanye bwa Afrika.
Abitabiriye iyi nama bashimiye cyane igihugu cya Madagascar ku bwo kuvumbura umuti uvura Covid19.Uru ngo ni urugero rwiza rwo gushaka umuti w’ibibazo by’Afrika hakoreshejwe ubushobozi buboneka muri Afrika.
Ikinyamakuru Madagascar-tribune cyatangaje ko muri iyi nama Perezida w’u Rwanda Kagame Paul yavuze muri rusange ku ngamba zo kurwanya Covid19 hisunzwe ubufatanye bw’ibihugu byose byo muri Afurika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Kagama yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu muri rusange bwemera amabwiriza y’ubumenyi kurusha indagu,cyangwa ubupfumu cyangwa ibyo abantu bavuga kuko ariko babishatse.
Ati : “Ibya Madagascar mbibona nk’uko wabibonye,wahitamo kubyemera ni uburenganzira bwawe cyangwa se ukabigiraho ikibazo.nanjye narabibonye narabyumvise ariko tugerageza gukurikira science.ariko n’ibyo bindi tuzajya tubyumva turebe n’ikirimo icyo aricyo.”
Perezida Kagame yavuze ko hakiri ibintu bitaramenyekana neza n’ababizobereyemo bafite ubumenyi buhanitse mu by’ubuvuzi na za virusi zitandukanye.
Perezida wa Mali, Ibrahim Boucar Keïta yavuzeko ibihugu by’Afrika biramutse byemeye ikoreshwa ry’umuti wa Covid-Organic,Afrika yaba ivutse bundi bushya.
UMUKOBWA Aisha