Mu itangazo ryasomwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo , Patrick Muyaya , yatangaje ko DRC iri mubibazo bikomeye kuko ngo igihugu cyabo kiri murugamba rw’ibitero binyuanije n’amasezerano mpuzamahanga.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena, ubwo yari mu nama na Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi,hamwe n’abaminisitiri,
Yabivuze agira Ati: “Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi yacongo akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu FARDC na Polisi yemeje ko uburasirazuba bwa DRC buhanganye n’umutwe w’inyeshyamba za M23 zihinduye umutwe w’iterabwoba , yavuze ko ingabo z’igihugu ziri gukora iyo bwabaga kugira ngo barebe ko bagarura umutekano.
uyu muvugizi wa guverinoma akomeza agira ati” igihe kirageze ngo dushyire ku ruhande ibyo dutandukaniyeho byose. Yakomeje avuga ko bagomba gushyigikira ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Yagaragaje kandi ko abaturage bose bunze ubumwe na FARDC muri uru rugamba
Umukuru w’igihugu yahise ahumuriza abaturage ba congo muri rusange abamenyesha ko nta mbaraga uyu mutwe w’inyeshyamba nta mbaraga ufite.
Umuhoza Yves