Guverinoma ya Zimbabwe yananiwe kumvikana n’abarimu biviramo abagera ku bihumbi 135 mu barimu ibihumbi 140 bakorera mu mashuri ya Leta, aba barimu bahagaritswe amezi atatu.
Kugeza magingo aya kubona ishuri rifunguye muri Zimbabwe ni ingorabahizi nyuma yaho mu cyumweru gishize abarimu bigaragambije kubera ikibazo cy’umushahara muke bahabwa.
Abarimu bagera kuri 90% bavuga ko ikibazo kimaze imyaka itatu aho bishyurwaga mu ma Dorali bikaza guhindurwa bigashyirwa mu mafaranga ya Zimbabwe yari yarataye agaciro.
Ubu umwarimu uhembwa make ahembwa amadolari 80$, mu gihe ku butegetsi bwa Robert Mugabe bavuga ko bahembwaga amadolari 540$.
Aba barimu bifuza ko bahembwa amadolari 540$, angana n’inshuro eshatu z’ayo bahembwa ubu.
Ni mu gihe guverinoma y’iki gihugu ishaka kongeraho 20% y’umushahara wabo ndetse bagahabwa n’agahimbazamusyi kangana na 100$.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abarimu ryiyemeje gukomeza guhagarika imirimo kugeza igihe ibyo basabye byose bizaba byujujwe. Kuva bahagarikwa, abarimu bashinje guverinoma kubahatira gusubira ku kazi
UMUHOZA Yves