Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince Harry uri mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro.
Perezidansi y’u Rwanda, mu itangazo yanyujije kuri Twitter, yemeje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Prince Harry uri mu Rwanda mu bikorwa by’ikigo cya African Parks asanzwe abereye Perezida.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda kandi byemeje ko Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano n’iki kigo cya African Parks yo gucunga Pariki z’Igihugu z’Akagera na Nungwe.
President Kagame received Prince Harry, The Duke of Sussex, who visited Rwanda as part of his work as President of African Parks. The Government of Rwanda has agreements with African Parks to manage Akagera and Nyungwe National Parks. pic.twitter.com/P1WPIYSyVg
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 22, 2022
Prince Harry yabaye Perezida wa African Parks kuva muri 2017 aho azwiho ibikorwa by’indashyikirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima.
Prince Harry aje mu Rwanda nyuma yuko mu cyumweru gishize yagaragaye muri umwe mu mijyi yo muri Mozambique ari mu bikorwa by’ubukerarugendo.
RWANDATRIBUNE.COM