Hasohotse urutonde rugaragaza uko Ibihugu 145 byo ku Isi bikurikirana mu kugira ibisirikare bikomeye, rwerekana ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa 8 muri Afurika ikaba iya 72 ku Isi.
Ibi bikubiye mu rutonde rwashyizwe hanze n’Urubuga rw’Abanyamerika rwitwa GFP mu magambo arambuye akaba ari Global FirePower.
Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaje ku mwanya wa munani ku Mugabane wa Afurika, kiri no mu ntambara aho Igisirikare cyacyo kiri kurwana n’umutwe wa M23 udasiba kugikubita incuro.
Abasirikare b’iki Gihugu kandi bakunze kugaragara basahura aho baba bagiye kurwana ku buryo n’ibiryo biba biri ku ziko batabisiga, ndetse bakumva urugamba ruhinanye bagafunyamo bagakizwa n’amaguru ntibibuke ko bari bafite n’imbunda bakazisiga zikijyanirwa na M23.
Iki Gisirikare ngo ni cyo kiyoboye ibindi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko RDC ari yo ya mbere mu bihugu bigize EAC, igakurikirwa na Uganda iri no ku mwanya wa 12 muri Afurika, hagakurikiraho Kenya iri ku mwanya wa 13 muri Afurika no ku wa 87 ku Isi, Tanzania ikaza ku mwanya wa 18 muri Afurika ikaba iy’ 101 ku Isi na Sudan y’Epfo iri ku mwanya wa 24 muri ikaba iya 116.
Ku mwanya wa mbere ku Isi, haroho Leta Zunze Ubumwe za America, ikurikirwa n’u Burusiya, ku mwanya wa gatatu hakazaho u Bushinwa, ku wa kane hariho Ubuhinde, ku wa gatanu hariho u Bwongereza.
RWANDATRIBUNE.COM
Ahubwo ni icya 1: kuba gihangana nimitwe irenga 100
Gihangana n’imitwe irenga 100 ariko nta numwe kirabasha kwirukana ahubwo iki gisirikare gitamo gukorana n’imitwe yakinaniye
Apuu iyi nta raporo irimo ni za politike z’abanyamerica.Tureke RDC Central African Republic itagira n’imbunda nibura nka BM iri ku mwanya 137. Ibaze na Yemen itagira leta iri mu myanya myiza.
Iyi niya gahunda y’abazungu yo gutesha agaciro Africa aho igisirikare giciriritse ku isi aricyo berekana nkigikomeye muri africa kugira ngo dukomeze gusuzugurwa