Umuvugizi wa FARDC yatunze agatoki ndetse anatanga gasopo ku bantu bose bashinze imitwe yitwara gisilikare harimo na FDLR
Igisirikare cya FARDC kihanangirije abantu bakomeje gushora bamwe mu basirikare ba FARDC mu bikorwa by’urugomo bitemewe n’amategeko hakiyongera ho guhungabanya inzego za shizweho na Leta.
Mw’itangazo ryashizwe ahagaragara Na Gen Maj Leo Kasongo ushinzwe itumanaho mu gisirikare cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo FARDC kuwa 22 gashyantare 2021 rivugako ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Repuburika Iharanari Demokarasi ya Congo FARDC butazakomeza kwihanganira abantu bihisha inyuma y’igisirikare maze bakishora mu bikorwa by’urugomo no gucamo ibice igisirikare bikozwe n’abamwe mu bayobozi.
Gen Leo Kasonga akomeza avuga ko bene aba bantu bamajije kumenyekana ndetse ko nibadahagarika ibyo bikorwa byabo bidakurikije amategeko bagiye gutangira kugezwa imbere y’ butabera..
Yagize ati: hari bamwe mu bantu bihisha inyuma y’igisirikare maze bagategura ibikorwa by’urugomo no gushaka gucamo ibice igisirikare. Bene aba bantu twamajije kubamenya . nibadahagarika bino bIkorwa dushobora gutangira kubageza imbere y’ubutabera
Gen Sylvain Ekenge wungirije Gen Leo Kasonga k’ubuyobozi bw’itumanaho muri FARDC nawe yongeye ho iki aricyo gihe cyo kurwanya byimazeyo ibikorwa by’urugomo mu gihugu hose maze avuga ko FARDC ihanze ijisho ryayo ku mitwe y’itwaje intwaro ibigiramo uruhare.
Yagize ati: iki ni igihe cyo ku rwanya byimazeyo ibikorwa by’urugomo hose mu mu gihugu,Mwabonye ibyabereye I Kisangani, Lubumbashi hamwe na Bakata Katanga, Gumino ,FDLR n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa muri kivu y’Amajyaruguru n’iyamajyepfo no mu gace ka Katanga .
Igisirikare cya FARDC gikomeje guhanga ijisho abishora mu bikorwa by’urugomo no gushaka kuzana amacakubiri mu ngabo za FARDC ndetse kiteguye kubashikiriza ubutabera
Yanongeyeho ko abo bantu bose bamaze kumenyekana kandi ko bagomba kugezwa mu butabera.
Iri tangazo rikaba rgenewe by’umwihariko abaturage bo muri Haut Katanga, Lualaba, Nord Kivu, Sud Kivu , Tshopo , Ituri n’abo muri Teritwari ya Rushuru, Fizi na Beni
Mwizerwa Ally