Inzego zishinzwe umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zataye muri yombi abantu ‘benshi’ zibakekaho gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
umwe mu bakozi b’ikigo cy’ubutasi ANR utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune , yatangaje ko aba bantu biganjemo abanyapolitiki.
Yasobanuye ko umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru yamubwiye ko abafashwe barerekanwa mu gihe cya vuba.
Ati “Aba bafatanyabikorwa b’umwanzi n’abagambanyi ba Repubulika bazerekwa igihugu vuba.”
Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo, ACP, byatangaje ko aba bantu bari basanzwe bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa.
Kugeza ubu ntabwo umubare wabo n’amazina yabo birajya mu ruhame. Umunsi bazerekanwa mu ruhame na wo ntabwo uremanyekana, nta n’urwego rwa Leta ya RDC rwatangaje aya makuru ku mugaragaro.
Ifatwa ryabo ribaye mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu bice bigize Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Masisi, hafi y’Umujyi wa Sake.