Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Maj. Gen Leopold Kyanda yataye muri yombi abasirikare babiri bakoraga mu ishami rishinzwe uburobyi (FPU) bakekwaho kwambura amafaranga n’ibikoresho abarobyi bakorera mu kiyaga cya Albert.
Gen. Kyanda ayoboye itsinda ryiswe “Inter-Agency Task Force” (IATF) rishinzwe kugenzura ibikorwa by’uburobyi ku kiyaga cya Albert.
Aba basirikare batawe muri yombi ni Pte Wilfred Okumu n’undi uzwi ku izina rya Pte Sande bagize itsinda ryakoraga mu karere ka Buliisa.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Igihe twari muri Buliisa uyu munsi, twasanze abasirikare babiri batakurikije neza umurongo w’amabwiriza kandi barenze ku nshingano basabwaga. Bakuwe muri icyo gikorwa kugira ngo bakorweho iperereza kurushaho ”,
Abarobyi ku ruhande rwa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakomeje gutakambira ubuyobozi bwa Gisirikare cya Uganda , nyuma y’ibikorwa bigayitse bigenda bikorwa n’izi ngabo mu kiyaga cya Albert.
Mu Kwezi guhsize nibwo Abarobyi b’abakongomani bakubiswe n’ingabo za Uganda ndetse zinabambura moteri 7 z’ubwato bakoresha mu burobyi.