Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Uganda, bwitandukanyije n’ubutumwa bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangaza bugaragaza ko ashyigikiye umutwe urwanya ubutegetsi bwa Ethiopia.
Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, bwatambutse mu mpera za 2021, mu kwezi k’Ugushyingo, bwagaragazaga ko uyu musirikare mukuru muri Uganda ari inyuma ya TPLF irwanya Ethiopia.
Icyo gihe ubwo urugamba hagati y’uyu mutwe n’igisirikare cya Ethiopia, rwari ruhinanye, Gen Muhoozi yagize ati “Nshyigikiye impamvu yanyu, abakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina bashiki bacu muri Tigray bakanica abavandimwe bacu bakwiye kubiryozwa.”
Ubu butumwa kandi buri no mu bwagendeweho muri raporo ishinja UPDF gufasha uyu mutwe ndetse inavuga ko Muhoozi ari mu basirikare bayoboye ibikorwa byo gufasha uyu mutwe.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye yabwiye BBC ko UPDF ntaho ihuriye n’umutwe wa TPLF kuko ibikorwa by’igisirikare cy’Igihugu cye byose aba abizi ariko ko hatarimo ibyo gufasha uyu mutwe.
Abajijwe kuri buriya butumwa bwa Gen Muhoozi bugaragaza ko ashyigikiye uyu mutwe, Gen Felix Kulayigye yagize ati “Buriya butumwa ntabwo bwaturutse ku mugaba Mukuru wa UPDF, ntibwanaturutse ku muvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, rero ntaho duhurira na bwo.”
Gen Felix Kulayigye yavuze ko amakuru ya UPDF agomba guhabwa agaciro ari ayaba yatangajwe mu buryo bwemewe, ati “ntabwo binyura mu butumwa bushyirwa kuri Twitter.”
Iriya raporo ishinja UPDF gufasha TPLF, igaragaza abasirikare 20 bakuru muri Uganda bavugwaho kuba mu bikorwa byo gufasha uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM