Muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo batangiye kwakira ingabo zo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba kuko ingabo za mbere zahakandagiye kumugaragaro ejo bundi kuwa 15 Kanama 2022, zikaba zaroherejwe n’igihugu cy’u Burundi. Ibi byatumye umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi wo muri iki gihugu, atangaza ko umutekano muke uri muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo atari uruhurirane rw’ingabo zo mukarere k’Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo gutoza ingabo z’igihugu gukomera no gukunda igihugu.
Uyu muyobozi w’ishyaka rya politiki ryiyemeje guharanira ubwenegihugu n’iterambere (ECIDé), yagaragaje ko ingabo z’amahanga zose ziza hari ikindi zikurikiye,kitari ibyo baza bavuga ko bibazanye. Baza bakurikiye umutungo w’igihugu cyacu si urukundo badukunda, yongera ho ko igihugu cyabo gikeneye gutoza ingabo zabo kurusha kwitabaza amahanga.
Ibi byasubiwe mo na Porofeseri Devos Kitoko, umunyamabanga mukuru w’uyu mutwe wa politiki, akaba n’umunyamuryango w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta LAMUKA, na we yaje abishimangira mu ijambo rye ubwo yari mu gikorwa bari bateguye cyo gusuzuma uko umutekano uhagaze ,cyabaye kuri uyu wa 17 Kanama 2022, yavuze ati” igisubizo cyo gukuraho umutekano muke ugenda ugaragara mu gihugu cyacu ni ugushyiraho no gutoza ingabo zikomeye, Igisubizo ntabwo kiri mu ngabo z’amahanga ”.
Icyakora, umunyamabanga mukuru wa ECIDé yashimangiye ko mu gihe bibaye ngombwa ko bahamagara ingabo z’amahanga, hahamagarwa abaturutse mubihugu by’inshuti aho guhamagara abo mu karere kose harimo n’abagira uruhare mu guhungabanya umutekano baba baje kurinda.
Aha yagaragaje ko bakabaye biyambaza ibihugu by’inshuti nk’Angola, Zimbabwe na Namibiya bikaba aribyo biza kubatabara aho rukomeye.
Umuhoza Yves