Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukurarinda yasubije Umuvugizi wa Guverinoma ya RD Congo ,Patrick Muyaya uheruka gutangaza ko impamvu M23 idatumirwa mu biganiro bya Luanda ari uko iba ihagarariwe n’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na France 24 kuwa 24 Ugushyingo, Parick Muyaya Katembwe uvugira Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yabajijwe n’umunyamakuru impamvu M23 ifatirwa imyanzuro mu biganiro bya Luanda kandi iba itabitumiwemo. Muyaya mu gusubiza adategwa yasubije ko impamvu M23 idatumirwa ari uko iba ihagarariwe n’u Rwanda yemeza ko rusanzwe ruyituma guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Mu kumusubiza, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma , Alain Mukurarinda nawe mu kiganiro na France 24 avuga ko u Rwanda atari umuvugizi wa M23 cyangwa se ngo rube umukozi uyu mutwe ushobora gutuma kuwuhagararira.
Yagize ati:” Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yaravuze ngo u Rwanda rwari ruhagarariye M23 mu biganiro bya Luanda! Ibyo sibyo. U Rwanda ntiruhagararira M23 kandi si umuvugizi wayo”
Ni kenshi abategetsi ba Guverinoma ya Congo bakunze gushinja u Rwanda gushyigkira umutwe wa M23. Nyamara u Rwanda narwo ntirujya ruhwema kubihakana ruvuga ko ibibazo bya M23 bireba Congo ubwayo.