Abashakashatsi baravuga ko ubu hashobora kuba habonetse umuti wica agakoko gatera Sida.
Mu gihe kugeza Ubu nta muti uvura agakoko gatera sida abashakashatsi baravuga ko bashobora kuvura ababana n’ubwandu bwa Sida bagakira burundu.
Bakoresheje ubushakashatsi buzwi nka CRISPR mu mpine y’Icyongereza.
Ubu bushakashatsi butanga ubushobozi bwo guhindura (ADN/DNA) y’utu turemangingo bigatuma uduce twanduye tuvanwa mu mubiri cyangwa ntitube tugifite imbaraga zo gukora.
Ubu bushakashatsi butanga icyizere ko ubwandu bwa Sida bushobora kuvanwa mu mu biri burundu, n’ubwo hagisigaye byinshi kugira ngo bimenyekane niba nta ngorane buteye.
Imiti isanzwe ihari kugeza ubu ishobora guhagarika ubwandu bwa Sida ariko ntishobora gukira burundu ngo ive mu mubiri.
Itsinda ry’aba bashakashatsi bo kuri kaminuza ya Amsterdam mu Buholande, igihe batanganga incamake y’ubu bushakashatsi bwabo mu nama yerekeye ubuvuzi muri iryo tsinda, bashimangira ko igikorwa cyabo kikiri ku rugero rwo kwerekana ko ikibazo cya SIDA kizabonerwa umuti ariko ko hagisigaye igihe kitari gito kugira ngo bube uburyo nyabwo bwo kuvura ubwandu bwa SIDA.
Dr James Dixon, umushakashatsi ku byerekeye uturemangingo akaba n’umwigisha kuri kaminuza na Nottingham, arabyemera, akavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigikeneye ubushishozi bwimbitse.
Ati: “Haracyasigaye igikorwa kitari gito kugira ngo herekanwe nimba ibyavuye muri ubu bushakashatsi bushingiye ku turemangingo bishobora gukora mu mubiri wose kugira ngo mugihe kizaza azabe umuti nyawo. Haracyakenewe ibitari bike mbere y’uko ubu bushakashatsi bugirira akamaro Ababana nubwandu bwa SIDA”.
Abandi bashakashatsi nabo bariho baragerageza gukoresha ubu bushakashatsi bwa CRISPR mu kurwanya ubwandu bwa SIDA.
Ubu bushakashatsi buzwi kandi nka Excision BioTherapeutics bwerekana ko nyuma y’ibyumweru 48 abakorera bushake batatu banana nubwandu bwa SIDA bakoreweho ubushakashatsi ntangaruka mbi zikomeye byabagizeho.
Ariko Dr Jonathan Stoye, umushakashatsi mu bijanye nudukoko ku kigo Francis Crick Institute, i Londres mu Bwongereza, avuga ko kurandurana ’imizi ubwandu bwa SIDA mu turemangingo turimumubiri twose ari “igikorwa kigoye cyane”.
Ati: “Ingaruka umuntu atiteze z’ubu buvuzi, harimo n’izishobora kumara igihe kirekire, kiracyari ikibazo giteye impungenge.
Rero bisa n’uko hagisigaye imyaka itari mike kugira ngo ubuvuzi ubwo ari bwo bwose bushingiye kuri ubu bushakashatsi bwa CRISPR bushobore gukoreshwa bisanzwe – n’ubwo bwagaragara ko bukora neza”.
N’ubwo umuntu yanduye yafata imiti ikomeye, tumwe mu dukoko (virus) turaruhuka cyangwa tukagaragara, ariko tukagumana uturemangingo twatwo, nubwo iba itagishoboye kuba nyishi no guteza ingorane.
Abantu hafi yabose babana nubwandu bwa SIDA bakenera imiti yo kugabanya ubukana(ARV) ubuzima bwabo bwose.
Hari bake cyane muri bo bagaragaye ko bakize nyuma y’uko ubushakashatsi bukaze bwo kuvura kanseri bukuriye mu mubiri uturemangingo twanduye ubwandu bwa SIDA, ariko ubu bushakashatsi ntibushobora na gato kwemezwa ko ari uburyo nyabwo bwo kuvura ubwandu bwa SIDA.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwanda tribune.