Umuhanzi Nyarwanda Nsengiyumva Francois wamamaye nka IGISUPUSUPU yashyize hanze indirimbo nshya yise « Isubireho », irimo ubutumwa bukebura urubyiruko rurimo abakobwa cyangwa se abahungu bishora mu ngeso mbi cyane cyane iz’ubusambanyi.
Ishushanya umukobwa uba warananiye iwabo akajya ararana n’abasore mu mahoteli, kugeza aho bamufashe ku ngufu bakamukoresha imibonano mpuzabitsina barenze umwe.
Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zo uyu muhanzi amaze gushyira hanze, ikaba ije ikurikira iyo yamenyekanyemo cyane yitwa « Mariya Jeannne » yanatumye bamwita Igisupusupu, « Rwagitima » n’izindi .
Bitandukanye n’izindi ndirimbo yagiye akora, Nsengiyumva muri iyi ndirimbo nshya agaragara yambaye imikufi itandukanye yanahinduye imisatsi ye umweru.
Igisupusupu avuga ko yakunze ukuntu yasaga mu mafoto yasohotse icyo gihe ndetse n’inshuti ze zabyishimiye.
Nubwo avuga ko yishimiye uko yagaragaraga muri iyi ndirimbo, ngo umugore we yarabibonye aratangara ariko yishimira ko umugabo we yabaye icyamamare.
Igisupusupu uhamya ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, aho yavuze ko igihe cyateraga yigumiye mu rugo aho atuye ndetse Boss Papa kompanyi inamufasha mu muziki, ikomeza kumwitaho.
Nsengiyumva w’imyaka 41 y’amavuko yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20, mu gihe cy’amezi atanu. Uyu mugabo ufite abana babiri yize amashuri abanza gusa.
Icyihariye atandukaniyeho n’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda ni uko indirimbo ze zikundwa n’abanyamujyi, zagera mu cyaro ho zigakurirwa na benshi ingofero.
Ubu « Umuduri » wafatwaga nk’igicurangisho gikoreshwa n’abacurangira gusomywa intama ku rwagwa, usigaye wumvwa na benshi kubera uyu mugabo.
Nsengiyumva Francois ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’umuziki vuba kuko indirimbo zose yasohoye zakunzwe cyane zikamuhesha amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye no kwamamaza, ibintu we yivugira ko byamwinjirije amafaranga atari make abifashijwemo n’umujyanama we akaba n’Umuhanzi wamamaye hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye Alain Mukuralinda uzwi nka (Alain Muku).
NYUZAHAYO Norbert