Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yongeye gushimangira igikundiro cye mu Banyarwanda muri iki gihe, yishimirwa by’ikirenga n’abakunzi b’umuziki bitabiriye Iwacu Muzika Festival i Rubavu.
Muri iki gitaramo cyabereye ku Kibuga cya Nengo ku wa 29 Kamena 2019, uyu mugabo w’imyaka 41 yageze ku rubyiniro i Rubavu yambaye amaburuteri bitungura benshi.
Mu ishati n’inkweto by’umutuku n’ipantalo y’umukara yashimishije benshi bari bafite amatsiko yo kumubona amaso ku maso.
Yitwaje umuduri n’itsinda ryamufashaga kuririmba no gucuranga yakoze ku mitima ya benshi bari bitabiriye igitaramo, akajya anyuzamo akaririmba ubundi akanabyinira imbere y’abakunzi be.
Yanyuze benshi ndetse barwanira kumukoraho abandi bajya mu mitsi bashaka kumupfumbatiza amafaranga ariko abari bashinzwe umutekano mu gitaramo bababera ibamba.
Uyu mugabo no mu gitaramo cyabanje cyabereye i Musanze yakoze amateka ashimisha benshi ndetse aza ku isonga mu kunyura abari bitabiriye igitaramo.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo yavuze ko ku ndirimbo ebyiri afite [Icange na Igisupusupu] agiye kongeraho n’izindi agakomeza gushimisha abaryoherwa n’umudiho w’indirimbo ze.
Ati “Birashyushye. Hose [Musanze na Rubavu] nabonye babyitabiriye nta kibazo. Njyewe byanshimishije cyane uko ndi kugenda nkora biri kuza. Indirimbo ebyiri ni akanya gato ariko ngiye kuzana izindi nyinshi kuko ndazifite. Kuba muri iyi minsi ndi gukora ibitaramo bikavugwa cyane ndetse no mu rugo baba bambwira ngo komereza aho wicika intege.”
Yabajijwe niba ukuntu asigaye akundwa mu gihugu hose byarageze no mu buyobozi bw’aho akomoka, mu gusubiza ati “Barankunda cyane. Nk’ubu Meya w’Akarere ka Gatsibo [Gasana Richard] asigaye ankunda byabuze urugero; aba avuga ati nanjye mu karere kanjye mfite umuhanzi.”
Yashimiye itsinda rya The Same rikorera umuziki i Rubavu avuga ko ari iby’igiciro kuba abarigize barahisemo gukorera iwabo ku ivuko.
Ku bijyanye n’imyambarire yavuze ko afite manager utatuma yambara nabi umugurira imyenda yemeza ko amaze kumenyera urubyiniro ku buryo nta kibazo akigira.
Yanakomoje kuri Minisitiri wa Siporo n’Umuco [Nyirasafari Espérance] wari witabiriye iki gitaramo cyabereye i Rubavu avuga ko yamwiciye akajisho ari guceka umuziki mu ndirimbo ze bikamushimisha.
Ku bijyanye no kuba yaba azahindura imyitwarire mu minsi iri imbere akaba yakwishyiraho imisatsi idefirije cyangwa se amaherena avuga ko bitabaho kuko afite abana.
Ati “Njye ndi umupapa kuko mfite imyaka myinshi navutse mu 1979, bariya baba ari abana. Njye ntabwo ibyo nabyikoza, ntabwo byashoboka.”
‘Igisupusupu’ ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda muri iki gihe, ni umugabo watunguranye agakundisha benshi batajyaga bumva umuziki ucurangishijwe ‘Umuduri’.
Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe. Uyu mugabo w’imyaka 41 afite umwihariko wo kuririmba anacurangisha umuduri.