Waba ukumbuye gusohoka muri weekend wiyumvira injyana z’umwimerere zicuranze mu buryo bwa live? Sibomana Athanase w’ijwi ryakunzwe na benshi, umwe mwakunze muri benshi mu gitaramo nyarwanda kuri RBA (Radio Rwanda), akuzaniye igitaramo nyarwanda cy’imbaturamugabo.
Iki gitaramo kizabera mu karere ka Musanze, kuri Muhabura Volcano Inn Ltd, ahahoze Kalisimbi, hafi ya kaminuza ya Ines Ruhengeri.
N’ubwo wagira impamvu nyinshi zitunguranye cyangwa ukaba ufite izindi gahunda kumunsi umwe muri weekend, humura Muhabura Volcano Inn Ltd yagutekerejeho. Ntuzacikanwe kuko Sibomana Athanase azahaboneka iminsi ibiri kugirango agususurutse uko ubyifuza, ku itariki 17 na 18 Gashyantare 2024.
Nukenera ibyo kurya n’ibyo kunywa uzitabwaho kinyamwuga, Restaurant yaho irimo udushya mu bijyanye no guteka,ntiwabura kuyikumbura. Bafite abakozi babizi neza kandi babyigiye, bafite n’ibikoresho bihagije bibafasha kugutekera no kugutegurira icyo ushaka cyose cyaba icyo kurya n’icyo kunywa.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero za terefone zikurikira: 0788531713.