Ubusanzwe umuzimu [Umwuka w’umuntu witabye Imana ] abantu benshi bawufata nk’ikibi ndetse byagera ku banyamadini mvaburayi bo bikaba ibindi kuko akenshi iyi myuka ireberwa mu ndorerwamo mbi gusa. Ese ubundi Imizimu ishobora gukora ibyiza?
Ubuhamya bwa Sue Findlay
Papa yitabye Imana vuba aha, nagerageje gutegura amashusho ye tuzifashisha tumushyingura. Nagombaga gushaka indirimbo imwe irimo amagambo akomeye yo gusezera ku muntu, nkayihuza n’amafoto ya Papa kuburyo uwumva indirimbo akareba n’amashusho yagomba kubijyanisha. (https://mclaneedgers.com)
Njye n’umuhungu wanjye w’imfura twahisemo gushaka Indirimbo ifite uburebure bungana n’iminota itatu n’amasegonda 14 cyangwa arengaho, kuko byagombaga kuba bijyanye n’igihe umusangiza w’amagambo(MC) mu muhango wo gushyingura data yagombaga kugenera iyo ndirimbo.
Nyuma yo kumara amasaha arenga 3 dushakisha indirimbo twayibuze, naje gusinzira ariko nsinzira mudasobwa yanjye igendanwa( Laptop) ifunguye.
Mbere yo kuryama navuze mu ijwi rirenga nti” Papa nkeneye ubufasha bwawe, mbivuga nerekeje ijwi aho umurambo we wari urajwe ubundi mpita nsinzira.
Mu gitondo nkangutse naje gusanga muri ya Mudasobwa yanjye naraye mfunguye handitsemo amagambo ngo:”Time to say Goodbye” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ngo” Ni igihe cyo kuvuga ngo urabeho”. Nahise mfata aya magambo nyashyize muri Google hahita haza indirimbo yitwa “Time to say Goodbye” ya Andre’ Rieu ifite imonota 3 n’amasogonda 14 nkuko nabishakaga ndetse mpita nibuka ko yari indirimbo Papa yakundaga gucuranga.
Kuva ubwo natangiye kwibaza niba byarabaye uruhurirane gusa njye nahise nishyiramo ko byanze bikunze Papa wari witabye Imana yumvise ibyo namusabye, ari naho mpera mvuga ko, Imizimu cyangwa Roho z’Abapfuye zishobora kumva ibyo tuvuga zikaba zanadufasha.
Iki gitekerezo twagikuye ku rubuga rwa www.quora.com.