Abayobozi ba Ukraine bavuze ko ku wa kane i Beryslav, hafi y’umujyi wa Kherson, abaturage b’Ubufaransa bishwe abandi batatu b’abanyamahanga bagakomereka.
Guverineri w’akarere ka Kherson, Oleksandr Prokudin yanditse kuri Telegram ati: “Abakorerabushake b’abanyamahanga bishwe abandi barakomereka biturutse ku gitero cy’umwanzi kuri Beryslav.”nkuko France 24 ibivuga.
Prokudin ntabwo yasobanuye neza inshingano z’abakorerabushake, ariko yabasobanuye akoresheje ijambo ryo muri Ukraine risanzwe ryerekeza ku bakozi bo mu miryango itabara imbabare.
Yongeyeho ati: “Ingabo z’Uburusiya zishe abaturage babiri b’Abafaransa. Abandi banyamahanga batatu bakomeretse byoroheje”, yongeraho ko “yihanganishije byimazeyo imiryango y’ababuze ababo”.
Igipolisi cy’igihugu cya Ukraine cyatangaje ko abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa aribo bapfuye bazize igitero cy’indege zitagira abapilote kandi ko abagabo bane n’umugore bakomeretse.
Bavuze ko umwe mu bagabo wakomeretse yari umusore w’imyaka 41 ukomoka muri Odessa.
Polisi kuri Telegram yagize ati: “Abahohotewe bose bari bari mu karere ka Kherson aho bari bari nk’abakorerabushake.” Yongeyeho ko iperereza rigikomeje kuri icyo gitero.
Niyonkuru Florentine.
Rwandatribune.com