Urukiko rwo mu karere ka Mpigi muri Uganda rwategetse ko igiti byavugwaga ko kirimo imyuka y’abakuru (abazimu) bo mu bwoko bw’aba- Lugave cyari ahagombaga kunyuzwa umuhanda Mpigi- Kampala kirandurwa.
Iki giti bivugwa ko cyari kimae imyaka ibarirwa muri 100 abo muri buriya bwoko bari baranze ko cyarandurwa ,ngo keretse Leta ya Uganda ibahaye miliyoni 500 ‘amashiringi mu rwego rwo gushimisha abakuru
Minisitiri w’umurimo n’ubwikorezi muri Uganda, Gen Katumba wamala ,yaherukaga kubwira inteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu ko leta yari yemeye guha abo mu bwoko bw’aba- Lugave bzkazanga bavuga ko ayo mafaranga akatuma abakuru bishima .
Ati”Ntidutwara ubutaka tudatane ingurane.urugero ni igiti kiri ku muhanda munini Mpigi- Kampala aho ubwoko bumwe bwavuze ko imyuka yabwo yose iri muri icyo giti bari gusaba miliyoni 500 ‘amashiringi kandi ntidushobora gukomeza bahawe miliyoni 150 ‘amashiringi baravuga ngo ntiyashimisha imyuka.”
Daily Monitor yanditse ko ku mugoroba w’ejo kuwa kane ari bwo iki giti kidasanzwe cyarimbuwe na sosiyete ebyiri z’abashinwa ziri kubaka uriya muhanda .byasabye amasaha ane kugirango kiriya giti kibashe kugera ku butaka
Ni nyuma y’uko urukiko rutegetse ko ba nyiri kiriya giti bahabwa miliyoni 4,6 amashiringi aho kuba miliyoni 500 bifuzaga.
Hussein Katamba wari wareze Leta ya Uganda kubera kiriya giti ,yashinjwe na bene wabo kubateza igihombo nyuma yo kwanga amafaranga Leta ya Uganda yifuzAGA kubaha
Uyu nyuma y’umwanzuro w’urukiko yavuze ko hari bube ibibazo bikomeye mu gihe kiriya giti cyarandurwa hatubahurijwe ibyo imyuka y’abakuru yifuza.
UWINEZA Adeline