Kuwa 29 Werurwe 2023, Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi , kateraniye i New York Muri Lata Zunze Ubumwe z’Amerika kiga ku kibazo cy’Umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC, inama yaranzwe no guterana amagambo hagati y’Abahagariye u Rwanda na DRC mu Murynago w’Abibumbye ( ONU).
Muri iyi nama, Georges Nzongola uhagarariye DRC mu muryango w’Abibumbye yavuze ko nibadafatira M23 n’u Rwanda ibihano bikomeye ndetse bigashyirwa mu bikorwa byihuse, uyu mutwe udateze guhagarika imirwano no kuva mu bice byose wigaruriye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ati:” Ni mudafatira M23 abihano bikomeye n’umuterankunga wayo ariwe u Rwanda ,ntabwo uyu mutwe uzigera uhagarika imirwano cyangwa ngo uve mu bice wigaruriye.”
K’urundi ruhande, Ambasaderi Clever Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye nawe yahise avuga ko icyibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC ,cyatewe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse ko aribwo bugomba kubiryozwa.
Gatete Clever, yakomeje avuga ko amakimbirane hagati ya M23 na Kinshasa yakomeje gukomera biturutse k’ubushake buke bwa Polititiki bwa Guverinoma ya DRC no kuba Abategetsi b’iki gihugu ntacyo bitayeho kuri iyi ngingo, uhubwo bakaba bakomeje guhembera imvugo z’u rwango zibasira abavuga Ikinyarwanda.
Ati:”Guverinoma ya DRC ihugiye mu guhembera no gushyigikira imvugo z’urwango . yanze kandi kubahiriza inzira zose ziganisha ku mahoro. Niyo igomba kubazwa ikibazo cy’umutekano mucye cyugarije uburasizuba bwa DRC”
Georges Nzongola, yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje gufasha umutwe wa M23 kwiyubaka ruwuha intwaro no kuwoherereza abandi basirikare, kugirango ubone uko ukomeza kwigarurira ubutaka bwa DRC ndetse ko uyu mutwe utigeze uva mu bice uheruka gutangaza ko wavuyemo muri teritwari ya Masisi.
Ati:” icyo M23 ikora ni ukuyobya uburari kuko ivuga ko hari ibice iri kuvamo, nyamara kugeza ubu abarwanyi bayo baracyari muri ibyo bice .Uyu mutwe kandi ukomeje kwiyuba ubifashizwemo n’u Rwanda. Mu gomba kuva ku magambo hakabaho gushyira mu bikorwa ibihano bikomeyr kugeza M23 n’u Rwanda bemeye kubahiriza ibyo basabwa.”
Kuri iyi ngingo, Ambasaderi Gatete Clever yavuze ko Geverinoma ya DRC ikomeje gukorana no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yongeyeho ko mu bihe bitandukanye, FARDC ifatanyije na FDLR bagiye bavogera ubutaka bw’u Rwanda ndetse yibutsa DRC ko nta bihano barayifatira .
Ati:” u Rwanda rurajwe inshinga cyane n’umutwe wa FDLR . Ni byiza ko yaba MONUSCO n’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ,bazi neza ko guverinoma y’iki gihugu ikorana ndetse ikanaha intwaro uyu mutwe kandi nta bihano birafatirwa iki gihugu kuri iyi ngingo.”
Clever Gatete , yongeyeho ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rufite inshingano n’uburemgenzira bwo kurwana k’umutekano warwo ndetse ko imyitwari ya DRC ku ngabo za EAC na MONUSCO, nayo iteye amakenga.
Ati:”Ese DRC irifuza iki? Isa n’idashaka amahoro n’umutekano ku baturage bayo n’Akarere muri rusange.”
Ambasaderi Gatete, yashinje Geverinoma ya Congo gukoresha iturufu y’umutekano mucye nk’intwaro ya Politiki igamije guheza no kurwanya abatavuga rumwe nayo, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
Diplomasi y’u Rwanda iri hejuru cyane ntabwo ri ku rwego rwo guhangana na DRC y’injiji gusa
Ibyo u Rwanda ruvuga birumvikana: Kongo niyibahuriza amaseErano ya Luanda na Mairobi amahoro atahe.
Ariko ubujiji bwabayobozi bwa Kongo n’ubuterahamwe bwabo butuma ikibazo kidakrmuka