Amakuru akomeje guturuka muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo avuga ko Ishyaka FCC rya Joseph Kabila rishobora kutazagira umwanya n’umwe rihabwa muri guverinoma nshya izaba iyobowe na Sama Lukonde Minisitiri w’intebe mushya uheruka gushyirwaho na perezida Félix Tshisekedi asimbuye Sylvestre Lukamba Ilunga uturuka mw’ihuriro CACH ya Joseph Kabila
Izi mpungenge zikaba zagaragajwe na Raymond Tshibanda N’Tungamulongo usanzwe ahagarariye inyungu z’ishyaka FCC rya Joseph Kabila muri politiki ya DR Congo.
Mu itangazo yashyizeho umukono Raymond Tshibanda yagize ati:” Nkuko bikomeje kwigaragaza biragaragara ko Minisitiri w’intebe Sama Lumonde nta bushake afite bwo gushyira muri Guverinoma ye abaminisitiri bo mu ishyaka FCC,gusa nubwo bimeze gutyo we na Guverinoma azashiraho tumwifurije kuzagira ishya n’ihirwe mu miyoborere ye ariko bishingiye ku nyungu z’abaturage ba DR Congo”
Ku rundi ruhande FCC ya Joseph Kabila n’abamushigikiye bakomeje kuvuga ko muri DR Congo hari gukorwa icyo bise Gutesha agaciro itegeko nshinga rya Repuburika iharanira Domokarasi ya Congo, no kwirengagiza amategeko agenga ishyirwaho ry’ubuyobozi na politike muri DR Congo nk’uko by’umvikanyweho ubwo Joseph Kabila yahererekanyaga ubutegetsi na Perezida Félix Tshisekedi.
Ibi bikomeje gushimangira gahunda ya Perezida Tshisekedi n’ihuriro rye CACH igamije gushira iherezo ku gukorana no gufatanya na FCC ya Kabila aho abashyigikiye Tshisekedi bakunze kuvuga ko ihuriro FCC rya Joseph Kabila ryakunze kubangamira gahunda ya Perezida Tshisekedi no gutuma Guverinoma y’ubumwe idakorera mu mahoro no mu mutuzo.
Ni mugihe kandi Perezida Tshisekedi n’ihuriro rye CACH bashoboye gukuraho ubwiganze bw’abayobozi baturuka ku ruhande rwa FCC ya kabila harimo perezida w’inteko ishinga amategeko na Minisitiri w’intebe bose baturukaga muri FCC ya Kabila aho CASH ya Perezida Tshisekedi yashinjaga FCC ya Kabila ibangamira Politiki na Gahunda ye yo guhigura ibyo yahigiye abatuye RepubulikaIharanira demokarasi ya Congo.
Hategekimana Claude