Ahagana mu mwaka wi 1506-1526 hari kungoma y’umwami Louis II cyangwa se Lajos wa II akaba umwami wa Hongiriya, akagira umugore witwaga Habsburg Maria wakomokaga muri Otirishiya, kugihe cye nibwo havumbuwe ingofero yifashishwaga mu ntambara ikitwa Jousting cyangwa Sallet na n’uyu munsi igikoreshwa.
Ingofero yari igenewe Scharfrennen yavumbuwe mu cyegeranyo cy’ibikoresho byahoze ari intwaro za cyami i Istanbul, birashoboka ko iyi ngofero yaba ariyo yafashwe n’Abanyaturukiya igihe bigaruriraga igice kinini cy’Uburayi bw’iburasirazuba hagati ya 1526 na 1529.
Iyi ntambara ni nayo ntambara, umwami Louis (Lajos) II yiciwemo mu ntambara yiswe Mohács ku ya 29 Kanama 1526, mugihe yarimo arengera Hongiriya ubwo yarwanya ga igitero cya Ottoman.
Uwineza Adeline