Ingabo za Angola zitegerezwe muri Repbulika Iharanira Demokarsi ya Congo, zatangiye kwamaganwa n’Abanye congo barwanya umutwe wa M23 zitarahagera.
Abanye congo batuye mu ntara ya Maniema, bavuga ko hari amakuru aheruka kujya hanze avuga ko hari Ingabo za Angola zitegerejwe muri DRC, zigomba gushinga ibirindiro byazo mu ntara ya Maniema mu gace ka Kindu.
Kuri ubu, Sisiyete Sivile ,amashyaka ya politiki n’Abatuye iyo ntara batangiye kubyamaganira kure bavuga ko batifuza ko ingabo za Angola zishinga ibirindiro mu ntara yabo.
Ni nyuma y’amakuru aheruka kujya hanze , avuga ko mu ntara ya Maniema ariho hazashyirwa ikigo gishinzwe kwakira abarwanyi ba M23 bazaba biteguye gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe byaba byumvikanyweho n’impande zombi(M23 na Kinshasa).
Sosiyete Sivile ,Amashyaka ya Politiki n’Abatuye mu ntra ya Maniema, bavuga ko badashaka ko iki kigo gishyirwa mu ntara yabo ndetse ko batiteguye kwakira abarwanyi ba M23 bashinja kuba Abanyarwanda bateye igihugu cyabo.
Bongereho ko ingabo za Angola nazo batazishaka mu ntara ya Maniema bitewe n’uko bakeka ko ikizizanye ari ugukorana na M23, bitwaje gahunda “yo kwambura abarwanyi b’uwo mutwe intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe” bo bavuga ko batayishyira amakenga.
Rubin Rashidi Bukanga umwe mu bayobozi ba Sisiyete Sivile mu ntara ya Maniema aganira na Radiyo Okapi, yavuze ko abaturage bo muri iyo ntara, batifuza ko ingabo za Angola ziza muri ako gace ndetse ko batifuza ko icyo kigo biteganyijwe ko kizajya cyakira abarwanyi ba M23 kihashingwa.
Ati:’’ Mwese muzi ko Abanye congo batifuza ko ingabo za Angola zoherezwa iwacu by’umwihihariko mu ntara ya Maniema. Hari gahunda y’uko zizaba zizanywe no kugenzura igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba M23 kandi aba barwanyi nabo nti tubifuza mu ntara yacu. turacyeka ko ingabo za Angola na M23 baba bagiye gukorana bya hafi mu ntara ya Minema
Undi witwa Rogatien Kayumba Migagaya, avugako hari amakuru y’uko ingabo za Angola zishobora koherezwa mu ntara ya Maiema mu cyumweru gitaha, kugirango zitangire gutegura ahagomba gushyirwa ikigo cyo kwakiriramo abarwanyi ba M23 .
Yongeye ko batumva impamvu Abarwanyi ba M23 bamaze igihe bahungabanya umutekano wa DRC , bazanwa mu ntara yabo ndetse by’akarusho bagakorana n’ingabo za Angola mu mu mayeri y’ikiswe”igikorwa cyo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe” kandi izo nshingano zagakwiye guhabwa ingabo za Leta FARDC.
Mu myigagarambyo iheruka kubera mu mujyi wa Kindu kuwa 24 Werurwe 2023 yari yateguwe n’ishyaka PPRD(Partie du Peuple pour la Roconstruction de la Democratie) igamije kwamagana ingabo za Angola , Aristote Albati Bendera uhagarariye iryo shyaka muri iyo ntara yavuze ko iyi myigaragambyo igamije
” Kwereka amahanga ko Abanye congo batiteguye kwakira ingabo za Angola mu ntara ya Maniema no kuhashinga ikigo cyo kwakiriramo abarwanyi ba M23 bateye DRC”
Ku rundi ruhande ariko , Afani Indrissa Mangala Guverineri w’intara ya Maiema yabwiye abigaragambya gucisha make ngo kuko ingabo za Angola zigomba gushinga ibirindiro mu gace ka Kindu , kugirango zibashe kuzuza ubutumwa n’inshingano zahawe na guverinoma zombi( iya Angola na DRC).
Yongeye ho ko izo ngabo, zitagomba kwamaganwa ahubwo ko zigomba kwakiranwa ibyishimo kuko zije gufasha DRC kugera ku mahoro n’umutekano mu bursirazuba bw’iki gihugu.