Abanye congo batuye mu mujyi wa Kishasa bazwi nka”Les Kinois” ,bakomeje guhahamurwa n’umutwe wa M23 uri kubica bigacika muri Kivu y’Amajyaruguru .
Amakuru dukesha imboni yacu iri i Kinshasa, avuga ko ubu aho unyuze hose muri uyu mujyi ,nta kindi kiganiro atari ukwibaza k’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aya makuru , akomeza avuga ko ubwo M23 yongera kubura imirwano mu mpera z’umwaka wa 2012, abatuye mu mu murwa mukuru wa DRC(Kinshasa), batigeze bashamazwa cyane n’uyu mutwe kuko bumvaga ko uzahita wongera gukubitwa inshuro n’ingabo za FARDC cyane cyane ko bizera ko izi ngabo arizo zabashije kuwuhashya mu 2012.
Kugeze ubu ariko, amazi nta kiri yayandi kuko aba “Kinois’ ubu batangiye kugira impungenge zikomeye bibaza kumaherezo y’uyu mutwe ukomeje gukubita inshuro igisirikare cya Leta FARDC bakurikije ubushobozi bw’intwaro n’umubare w’abasirikare gifite bikabayobera.
Izi mpungenge, ngo bazishingira k’ukuba Umutwe wa M23 ukomeje kwambura FARDC uduce twinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi, ari nako ukomeza kujya mbere usatira umujyi wa Goma.
Imboni yacu ri mu mjujyi wa Kinshasa, ivuga ko aho ugeze hose mu mujyi wa Kinshasa byumwihariko ahateranira abantu benshi nko mu tubari, imihanda, amasoko n’ahandi, ikiganiro cyahindutse “M23” ari nako bakomoza k’u Rwanda bavuga ko imbaraga M23 iri kugaragaza ariho ziri guturuka.
Ku mbuga nkoranya mbaga naho ni uko ,aba “Kinois” bari gucicikanya ubutumwa bukangurira ababishoboye bose kujya mu ngabo za FARDC, kugirango babashe guhagarika umuvuduko wa M23 .
Umwe mu bacuruzi batuye mu mujyi wa Kinshasa witwa Jonathan Makangila aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yongeye ibihe by’amasengesho aho ri gusaba Imana ngo ibafashe umutwe wa M23 .
Jonathan Makangila, yasabaye Perezida Felix Tshisekedi guha intwaro urubyiruko kugirango rurwanye M23 ndetse n’ibiba ngombwa bambuke imipaka maze binjire no k’ubutaka bw’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23.
Yagize ati: ” Ubu njye nongereye ibihe by’amasengesho nsaba Imana ngo idufashe guhagarika M23 no kurinda bagenzi bacu bari mu Burasirazuba. Ndasaba Perezida Tshisekedi gushaka urubyiruko nkatwe akaduha intwaro kugirango turwanye M23 ndetse nibiba ngombwa twinjire no mu Rwanda.”
Kuwa 9 Gashyantare 2023, abagize intekonshingamategeko ya DRC bari mu biruhuko muri iyi minsi, nabo basabye ko abadepite n’abaseneteri bose bari mu biruhuko kugaruka vuba na bwangu i Kinshasa kugirango bige ku kibazo cya M23 n’impamvu ziri gutuma FARDC ikomeza kuba intsina ngufi imbere ya M23.
Aba badedipe n’abaseneteri, banzuye bavuga ko nihadafatwa imyanzuro ikomeye bashobora kuzisanga M23 ibasanze i Kinshasa.