Ku matariki ya 23 na 24 Gicurasi 2020 amashyaka 32 agamije kurwanya Leta y’u Rwanda na sosiyete sivile bakoze inama igamije kurebera hamwe uburyo bahuza imbaraga mu mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bafatanyije bakirengagiza ibibatanya.
Iyi nama yatangijwe n’ijambo rya Gilbert Mwenedata wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda mu 2017 ntibimukundire.
Mu ijambo ritangiza inama y’ihuriro ry’amashyaka na sosiyete sivile igamije kubaka ikiraro hagati yabo,Mwenedata yavuze ko baje gusenya inkuta zikomeye zibatanya maze yifashisha amateka y’urukuta rw’I Berlini mu Budage(mur de Berlin) rwubatswe mu 1961.
Uru rukuta rwibatswe mu rwego rwo kwirinda intambara ya gatatu y’isi,rwatandukanyaga uburasirazuba n’uburengerazuba bw’isi.Mu 1989,urwo rukuta rwarasenyutse.Mu 2003 umwe mu bahanga mu mitekerereze y’abantu yaje gutangaza ko n’ubwo urwo rukuta rw’I Berlin rwasenyutse mu buryo bugaragarira amaso,mu mitwe n’imitima y’abadage ruracyahagaze(ruracyubatse) kandi rurakomeye cyane.
Ati: “hariho inkuta zidutandukanya, zizagumaho kugeza ryari?uyu munsi turamutse tubashije gusenya inkuta zitwubatsemo twazabasha kwinjira muri Nyakanga tubohoye abanyarwanda.”
Mwenedata yakomeje avuga ko abitabiriye iyo nama aribo bafite urufunguzo rw’instinzi mu guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati: “ Nitwe dufite urufunguzo.urufunguzo ni ubumwe.ikintu turabasha kugeraho.”
Yakomereje ku murongo wa bibiliya aho Pawulo yandikiye abagalatiya ababwira ati ‘Mwahamagariwe ubwisanzure.ikindi ni urukundo.ariko nimuramuka mushikuranye,mugacocomerana mwirinde mutamarana.’
Ageze aha,Mwenedata ,mu magambo yuje imbamutima yavuze ko aya magambo wagira ngo yabwiwe abanyarwanda bahuri muri iyo nama.
Ati: “Uyu munsi twahuye ngo tuganire mu bwubahane no mu bwisanzure,ubwo rero nihagira utandukira azibuke ayo magambo,hato tutamarana.”
Ku wa 7 Nyakanga 2017 komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda(NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa byuzuye,ibyo batanze nabyo bigasangwamo imikono y’abantu bapfuye.
Nyuma y’aha,Mwenedata yaje gutangaza ko yahunze igihugu cy’u Rwanda,maze yifatanya n’abandi babarizwa mu mashyaka avuga ko baharanira impinduka.
Kuri Mwenedata, NEC yagize iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo […] avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”
Hari amajwi yagiye hanze, aho Mwenedata avuga ko basinyishaga abantu bazi ko ari amabanga atazamenywa na Komisiyo y’Amatora ariko basanga byasakaye bigera no mu nzego z’umutekano zitangira kubakurikirana. Ibyo ngo byatumye ava mu gihugu nubwo atavuga igihe yagendeye cyangwa aho aherereye.
Mwenedata yavuze ko yagiye yitaba mu Bugenzacyaha, kwisobanura ariko ngo byageze igihe abona ko ibisobanuro atanga bitazumvikana, ahitamo kuva mu gihugu.
Ubwo byajyaga hanze ko mu mikono yatanze harimo uw’umuntu witabye Imana, Mwenedata yabwiye itangazamakuru ko atazi niba uwo muntu yarapfuye cyangwa ariho kuko atari we wisinyishirije. Gusa yavugaga ko nta bwoba atewe no kuba yajya imbere y’ubutabera kuko ntacyo yishinja.
Mwenedata Gilbert ni umuyobozi w’ishyaka IPAD.
Ubwanditsi