Kuwa 16 kamena 2023,Joseph kabila wategetse Repubulika Iharanira Denokarisi ya Congo kuva mu 2001 kugeza 2019, yatangaje ko ari kwitegura kugeza ijambo rikomeye ku banye congo rirebana n’ubuzima bw’igihugu.
Kugeza ubu ariko, ntacyo Joseph Kabila aratangaza ku birebana niyo ngingo, ndetse benshi mu Banye congo bakaba bamusabye kubaha ubutumwa yabemereye ku bagezaho.
Ibi byaturutse kukuba ishyaka rya Joseph Kabila PPRD n’impuzamashyaka imushyigikiye FCC , baheruka gutera utwatsi ,ubutumire bwa Komisiyo ishinzwe amatora muri DRC(CENI), kugirango bahabwe ibisobanuro birebana n’uburyo ibikorwa byo gutegura amatoro y’Umukuru w’igihugu atenganyijwe mu kuboza 2023 bigeze n’uko biri gukorwa.
Ishyaka rya Joseph Kabila PPRD, ryatangaje ko ryanze kwitabira ubutumire bwa CENI, bitewe n’uko ryasanze uburyo amatora ari gutegurwa , bwuzuyemo uburiganya hagamijwe gutuma Perezida Tshisekedi yongera gutsinda amatora binyuze mu kumwibira amajwi.
Ibi rero , byatumye bamwe mu Banye congo n’Abanyapolitiki bashyikiye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bagira amatsi y’ibyo Joseph Kabila yaba atakereza gukora, bashingiye kukuba n’ubusanzwe yari yarabemereye kubagezaho icyo atekereza kuri politiki yahazaza ha DRC .
Joseph Kabila ufatwa nk’Umugabo usobanukiwe neza imitegekere ya DRC n’ n’imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arashinjwa kuba muri iyi minsi asa n’ucecetse cyane, ngo akaba adashaka no kugira icyo atangaza ku bibazo bya politiki n’umutekano DRC iri kunyuramo muri ibi bihe.
Aha , niho benshi mu Banye congo bahera, bamwibutsa ko abafitiye ideni, rishingiye kubyo aheruka kubizeza y’uko hari ijambo rikomeye agomba kubagezaho ,rizaba rikubiyemo imitegekere ya DRC n’ikibazo cy’umuteno mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Baragira bati:” iryo jambo azaritugezaho ryari dushingiye ku bibazo igihugu cyacu kiri kunyuramo ? rizaba rikubiyemo ibiki ko tuziko politiki ya Congo ayifitemo ubuzobere? ese yaba ategereje iki?”
Bahise bamwibutsa tariki ya 16 kamena 2023, ubwo yatangazaga kumugaragaro ko hari ijambo rikomeye agomba kugeza ku Banye Congo ,rirebana n’imitegegekere y’igihgu cyabo n’ubuzima rusange bw’iki gihugu, bamusaba kuri bagezaho vuba na bwangu, cyane cyane muri iyi minsi igihugu cyabo cy’ugarijwe n’ibabazo uruhuri mu bya Politiki n’umutekano,.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com