Papa Benedigito XVI wayoboye kiliziya gatorika hagati y’Umwaka wa 2005-2013 yashizemo umwuka kuwa 31 Ukuboza 2023 ku myaka 95 y’amavuko.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 1 Ukuboza i Vatican , Georg Gaenswein Umunyamabanga we w’igihe kirerekire wanamubaye hafi ubwo yari arembye, yahishuye ijambo ryanyuma Papa Benedigito XVI yavuze mbere gato y’uko ashiramo umwuka w’abazima .
Iryo jambo rigira riti:” Ndagukunda Mwami wanjye”
Yakomeje avuga ko ubwo Papa Benedigto yashiragamo umwuka, yari ku bitaro arwariyeho ariko atari mu cyumba arwayimo , yongeraho ko umuganga warimo amwitaho ariwe wumvishe iryo jambo ryanyuma Papa Beneidcto XVI yavuze ubwo yari hafi gushiramo umwuka , ari nawe waje kubimwongorera ariko yirinda gushyira hanze amazina y’uwo Muganga.
Papa Benedigito XVI azwiho kuba yararwanyije yivuye inyuma Ubutinganyi muri kiriziya gatolika n’imyatwarire idahwitse y’Abapadiri bashinjwaga Ubusambanyi no gufata abana ku ngufu.
Bivugwa ko yarwanyijwe cyane n’abakozi ba Satani bihishe muri kiliziya gatolika, ari nabo bamuhatiye kwegura kubera impiduka zikomeye yifuzaga gukora muri iyo Kiliziya.
Biteganyijwe ko azahambwa muri baziliki ya Mutagatifu Petero(Intumwa ya Yezu Kirisitu), Kiliziya Gatolika yemera nka Papa wa mbere wabanjirije abandi bose babayeho ku Isi.