Kuwa 8 Mata 2024 Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho mu bibazo yabajijwe, harimo n’ikirebana n’umutwe wa M23 ugiye kumara hafi imyaka itatu, uhanganye n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yabajijwe ku birego rushinjwa byo gutera inkunga Umutwe wa M23 maze asubiza agira Ati:
“Kuki u Rwanda ruregwa gushyigikira M23? Kandi niba mvuze ko n’abadushinja, mu byukuri, nkwiye kubashinja ko badashyigikiye M23, kuko ari nka s” Bemeye akarengane gakorwa kuri uyu muryango. M23 ibaho kubera ko bangiwe uburenganzira bwabo nk’abaturage b’iki gihugu [DRC] Bitwa abatutsi bo mu Rwanda.”
Iri jambo rya Perezida Kagame, ryahise risamirwa hejuru n’abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda babarizwa ku mugabe w’Uburayi n’Amerika, mu magambo yabo bakagira bati:” Perezida Kagame ,noneho yemeye kumugaragaro ko atera inkunga umutwe wa M23 wazengereje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ni imyumvire mibi cyangwa ni Ubuhezanguni ?
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune. com kuri uyu wa 15 Mata 2024, Karangwa Jean Pierre Umunyarwanda w’ Umusesenguzi mubya politiki utuye mu gihugu cy’Ububirigi, yavuze ko ijambo rya Perezida Kagame, ridasobanuye ko u Rwanda rutera inkunga M23 mu buryo bwa gisirikare nk’uko abarwanya ubutegetsi baba hanze babivuga .
Aha ngo Perezida Kagame , akaba yarashakaga kugaragaza ko impamvu M23 irwanira zifite ishingiro kandi zisobanutse, ahubwo akibaza impamvu ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga bakomeza kuzirengagiza no kutaziha agaciro .
yakomeje avuga ko zimwe muri izi mpamvu harimo n’izo perezida Kagame yatanzeho urugero, ni Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka irenga 20 mu buhungiro ,kubera kuvutswa uburengenzira bwabo mu gihugu cyabo mu gihe hari n’abandi bakomeje guhunga ubwicanyi budasiba kubakorerwa muri DRC
Perezida Kagame , ngo akibaza impamvu amahanga n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ikomeje kwirengagiza akarengane Abanye congo bavuga Ikinyarwana bo mu bwoko bw’Abatusi bakorerwa aho kubashigikira mu rwego rwo kubafasha kumvisha Kinshasa ko ikwiye gukemura ikiabzo cyabo binyuze mu biganiro bya Poliki.
Ni ibisanzwe ku barwanya Ubutegetsi bw’ u Rwanda!
Karangwa Jean Pierre avuga ko n’ubusanzwe nta kiza Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baruvugaho cyangwa barwifuriza, ahubwo ko bahora bashaka icyarusebya, n’icyaruhungabanyiriza umutekano.
Ati : Ni ibisanzwe nta kiza ibigarasha byifuriza u Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo ,ibyo bimaze kumenyerwa . hano mu Bubirigi niko tubanye nabo twarabamenyereye»
Yongeye ho ko benshi mu barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda baba ku mugabane w’Uburayi, barwanya cyane umutwe wa M23 , ngo kuko usanga bavuga ko ari umutwe ugizwe n’Abarwandophone b’Ababatutsi.
Gusa ngo bigahura n’uko abenshi muri bo, ari abahezanguni babaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside bitewe n’urwango bafitiye Abatutsi ,dore ko harimo n’abagize uruhare muri jenosie yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda mu gihe no muri DRC hakomeje kugaraga ibimenyetso by’indi jenoside ishobora gukorerwa Abavuga Ikinyarwana bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com