Ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu gihugu cya Benin ku birebana n’umutwe wa M23, ryatumye imitwe y’Abanye congo yongera gushyuha, bavuga ko u Rwanda rushobora kuba ruri mu mugambi wa gucamo DRC ibice(Balkanisation) rugamije kwagura imbibi zarwo.
Ubwo yari kumwe na Perezida wa Benin Patrice Talon mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 15 Mata 2023 cyabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Benin izwi nka”Marina”, Perezida Paul Kagame yabajijwe ku kibazo cy’umutwe wa M23,DRC ikunze gushyinja u Rwanda kuwushyigikira no kuwutera inkunga.
Icyo gihe ,Perezida Paul Kagame yagize ati:”:” “Ikibazo cya Congo, ikibazo cy’akarere, cyangwa ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari M23. M23 ni umusaruro w’ibibazo byinshi bitigeze bikemurwa mu myaka za mirongo ishize. Abo bantu bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo muri Congo, bongeye gufata intwaro mu 2012 ariko ikibazo cyabo ntigikemurwe neza.’’
Perezida Kagame , yakomeje avuga kuba ikibazo cya M23 kitaracyemuwe neza” ari imwe mu mpamvu zatumye nyuma y’imyaka 11 cyongera kugaruka ,ndetse ko ari ikibazo gifitanye isano n’uburyo Abakoloni baciye imipaka y’ibihugu maze bamwe mu bari Abanyarwanda bakisanga mu bice by’ibihugu birukikije ubu.”
Imitwe y’Abanyapoliti muri DRC yongeye gushyuha bikanga Balkanisation?
Nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame kuri M23 muri Benin, imitwe y’Abanyapolitiki bo muri DR Congo yongeye gushyuha, ari nako bazamura amajwi ashinja u Rwanda kuba inyuma y’umugambi wo gucamo DRC ibice rugamije kwagurira imbi zarwo muri DRC .
Christian Mwando Umudepite mu Ntekonshingamategeko ya DRC ukomoka mu gace ka Moba mu ntara ya Tanganyika, yariye karungu avuga ko ijambo rya Perezida Kagame muri Benin, rica amarenga y’uko u Rwanda rwimakaje politiki yo kwagura imbibi zarwo rukoresheje imbara za gisirikare, rukaba rwakwiyomekaho bimwe mu bice byo mu burasirazuba bwa DRC, rwitwaje y’uko ibyo bice byarwambuwe n’Abakoloni babyomeka kuri DR Congo.
Christian Mwando, yasabye Abanye congo bose gukenyera bakitegura guhangana n’u Rwanda kugirango baburizemo uwo mugambi.
Ati:”Nta Munye congo wakwihanganira imvugo za Perezida Kagame muri Benin, kuko zigaragaza ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri DRC rwitwaje amateka y’Abakoloni. Ndasaba Abanye congo bose gukenyera bakitegura guhangana n’iyo migambi ya Perezida Kagame igamije kwagurira u Rwanda muri DRC.”
Depite Mwando”yasabye Abanye congo bose yaba abatavuga rumwe n’Ubutegetesi n’ababushyigikiye, gushyira imbaraga zabo hamwe bakiyemeza kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo .”
Ni ibyagarutsweho na Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’ n’umuvugizi wa Guvrinoma ya DRC, uheruka gutangaza ko ijambo rya Perezida Kagame risobanuye”Ubushotornyi bushya kuri DRC.”
K’urundi ruhande, Abakurikiranira hafi amateka yo muri DRC, bemeza ko ibyo Perezida Kagame aheruka gutangariza muri Benin ku ngingo ireba M23, ari ukuri kwambaye ubusa Guverinoma ya DRC ikomeje kwirengagiza.
Ibi biraterwa n’uko M23, ari umutwe ugizwe ahanini n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bavuga ko barwanira uburenganzira bwabo, bitewe n’uko bakunze guhezwa no kwitwa Abanyamahanga bakomoka mu Rwanda, mu gihe bo bemeza ko aho bakomoko muri Kivu ‘Amajyaruguru n’iya Majyepfo, ari ubutaka barazwe n’Abasekuruza babo imyaka irenga amagana .
M23 ,ivuga ko Abanye congo bavuga Ikinyarwanda batagomba gufatwa nk’Abanyahanga muri DRC bazizwa ko bafite inkomoko mu Rwanda, nyamara nta ruhare babigizemo ahubwo bikaba byaratutsutse k’uburyo Abakoloni baciye imipaka.
Canisius Munyarugero umuvugizi wungirije wa M23 mubya politiki, aheruka gutangaza ko”Niba guverinoma ya DRC idashaka kwemera Abavuga Ikinyarwanda ko ari Abenegihugu nk’Abandi Banye congo, yagakwiye no kubarekera gakondo yabo bakayigengaho”
Claude Hategekimana