Corneille Nangaa uherutse gushinga umutwe wa Gisirikare wa Alliance Fleuve Congo(AFC) yatangaje ko Tshisekedi kugirango ajye ku butegetsi yabigizemo uruhare anamusaba kwegura hakiri kare kuko ngo uko yagiyeho mu manyanga bishobora no kumuviramo kweguzwa ku ngufu.
Ibi yabitangaje mu ijambo rye, nyuma y’uko hatangajwe ko Perezida Tshisekedi akomeje kugenda yanikira bagenzi be mu matora yabaye kuwa 20 -22 ukuboza 2023.
Corneille Nanga yagize ati : “Félix Tshisekedi, ni ibyashara(Business) byanjye, ni njye wamushyie ku butegetsi mu mwaka wa 2018, kandi n’ubu ninjye wongeye kumubwira ngo aveho.”
Yunzemo kandi ko: “Ihuriro ry’umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), riburira Tshisekedi kurekura ubutegetsi inzira zikigendwa, kuko mu gihe atumva iyi nama inzira izamubana, nto”
Nangaa, yanavuze ko ihuriro ry’umutwe wa AFC, ko bakomeje kwakira abasirikare benshi aho ndetse yanahamije ko hari n’abandi basirikare bakuru bo mu Ngabo za FARDC ziri Kinshasa bamaze kubiyungaho.
Yagize ati: “AFC, ikomeje kunguka abanyamuryango bashya, muribo harimo abagenerali batanu ba FARDC bari i Kinshasa, ariko kandi harimo n’abandi bayobozi benshi bari mu byegera bya Perezida Félix Tshisekedi.”
Nangaa Kuya 15 Ukuboza 2023, yatangaje umutwe wa politike wa AFC, avuga ko Intego yawo nyamukuru, ko ari ukugarurira abanyeCongo icyubahiro bari barabuze bivuye k’ubutegetsi bubi bwaranze Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’uko uriya mutwe wa AFC, umaze kuvuka i Nairobi, mu gihugu cya Kenya, ibihugu bikomeye birimo ubumwe bw’u Buraya na Leta zunze ubumwe z’Amerika, bumvikanye bamagana uriya mutwe ndetse bawusaba gutuza.
Corneille Nangaa, wigeze kuyobora Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ahagana mu mwaka wac2018, Ni umunyekongo uvuka mu Ntara ya Kisangani, akaba yaravutse mu mwaka w’ 1970.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com