Igihugu cy’Ubufaransa, gikomeje kwiyegereza Ubutegetsi bwa DRC ari nako kibwizeza ko kibushihikiye mu ntambara bahanyemo n’Umutwe wa M23.
Nyuma yaho Ubufaransa busabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ukanava mu bice wamaze kwigarurira,kuri ubu iki gihugu cyongeye gutangaza ko kizakomeza kurengera inyungu za DRC.
Byatangajwe na Madame Chrysoula Umunyamabanga wa Leta y’Ubufaransa ,ubwo yahuraga na Perezida Felix Tshisekedi kuwa 21 Ukuboza 2022, ku kicaro cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe i Kinshasa muri DRC.
Nyuma y’ibi biganiro, Madame Chrysoula yabwiye itangazamakuru ko Ubufaransa bwahoze burinda inyungu za DRC ndetse ko no muri ibi bihe iki gihugu gihanganye n’Ibitero bya M23, ubufaransa buzakomeza kuzirinda.
Yakomeje avuga ko Ubufaransa, buzakomeza kuba umufatanyabikorwa wimena wa DRC mu gufasha iki gihugu huhangana n’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwacyo ,anasaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ukanasubira inyuma uva mu bice wigauriye.
Yongeye ho ko Ubufaransa, bushigikiye ubuhuza bwa Angola na Kenya mu gukemura imakimbirane ari hagati y’Ubutegetsi bwa DRC na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Yagize ati: Ubufaransa bwahoze burinda inyungu za DRC kandi no muri ibi bihe iki gihugu gihanganye n’Umutwe wa M23, Ubufaransa buzakomeza kuzirinda. Niyo mpamvu dusaba Umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ukava no mubice wamaze kwigarurira. Dushigikiye kandi Ubuhuza bwa Kenya na Angola mu gushyakira igisubizo amakimbirane DRC ifitanye n’umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.”
Twibutse ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ambasade y’Ubufaransa muri DRC yari yasabye Umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ukava mu bice wigaruriye, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022,ariko umutwe wa M23 wo ubitera utwatsi.
Ubufaransa kandi, buri mu bihugu byashyigikiye ikurwaho ry’umwanzuro wari warafatiwe DRC ku birebana no kugura intwaro, umwanzuro wafashwe n’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kuwa 20 Ukuboza 2022 .
Twibutse ko igihugu cya DRC, aricyo gifite umubare munini w’abaturage bakoresha Ururimi rw’igifaransa ku Isi mu bihugu bigize umuryango wa Francophonie(Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ku Isi).