Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UTB barangije amasomo yabo kuva mu mwaka2019 , baratatakamba bavuga ko kuva icyo gihe batarabona impamyabushobozi zabo kandi barujuje ibisabwa byose n’iyo Kaminuza.
Bakomeza bavuga ko Abanyeshuri bose barangije mu kwezi k’Ukuboza 2019 batarabona impamyabushobozi zabo kugeza magingo aya.
Aba bamnyeshuri, bongeraho ko Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwagiye bubaha igihe bazaboneraho impamyabushobozi zabo, ariko amatariki bwakunze gutanga agakomeza guhindagurika kugeza magingo aya.
Kuwa 4 Mutarama 2023 ,Ubyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwasohoye itangazo ryashizweho umukono na Prof f Simeon Wiehler Umuyobozi wungirije wiyi Kaminuza , rimenyesha aba banyeshuri, ko igihe cyari giteganyijwe bagomba kuboneraho impamyabushobozi zabo(Mutarama 2023) cyahindutse ndetse ko bagomba gutegereza bagahabwa indi tariki itaramenyekana bazaboneraho impamya bushobozi zabo.
Aba baneyshuri, bongeraho ko biri kubatesha amahirwe yo kubona akazi, bitewe n’uko nta mpamyabushobozi barabona kandi bamaze iyo myaka yose bararangije amasomo yabo ndetse barujuje ibisabwa byose birimo amafanga ya Minerivari n’ibindi byose bisabwa niyo kaminuza .
Bamwe muri aba banyenshuri baganiriye na Rwandatribune.com batashatse ko amazina yabo ajya hanze , bavuga ko iki kibazo gikomeje kurambirana ndetse ko nta cyizere bafite cy’uko bazabona impamyabushobozi bazo, bitewe n’igihe gishize bizezwa kuzihabwa ariko Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ,bukaba bwarakunze guhindura amatariki, bagasaba Minisiteri ibifite mu nshingano kubarenganura .
Baragira bati:” Twagiye tubura amahirwe menshi y’akazi ndetse na za scholarship za Masters kubera kutagira degree. Urumva rero ntabwo twakomeza gusuzugurwa gutya. Twakoze ibyo dusabwa byose, twishyura minerval yose , n’ibindi byose bisabwa twabyujurije igihe , nabo rero nibaduhe ibyo batugomba. Degree zacu turazikeneye. Turasaba Minisiteri y’Uburezi kumva agahinda kacu ikadukemurira iki kibazo”
Twagerageje kuvugana na Prof Simeon Wiehle Umuyobozi wungurije w’iyi Kaminuza kugirango agire icyo bivugaho , atwoherereza ubutumwa bugufi buvuga ko atabashije kuboneka kuko ari mu nama kugeza ubwo twandikagaa iyi nkuru.
Gusa mu gihe ari buduhe igisubizo kuri iki kibazo ,tukaba turabageza ho icyo ibivugaho.
Iyi kaminuza umuntu yabonaga ifite igabo kumbi burya ni nyakatsi!!!!????
Zulufati ko yari afite ubushake, ni bande bari kumuvangira kweri? Cyangwa ni abatekinisiye be be badashoboye!???!!!Qu
Murakoze cyane kutuvugira kuko tumaze igihekirekire dutegereje twarahebye yewe nababyeyi bacu badufashe nkababeshyi rero byababyiza badukemuriye ikikibazo kuko byamazekuba to much murakoze
Mwiriwe,
Mujye mukora inkuru mufite kuko nkawe wanditse iyi inkuru sinzi ibyo wagendeye ariko umwaka wa 2021 graduation yarabaye kandi siniyumvisha ukuntu wavuga ko umunyeshuli yasoje kwiga icyo gihe ntagraduating…
Ubu hari abagomba ku graduating bategereje Approval ya HEC kandi ntago UTB iyiha.
Bategereze bihanganye ukeneye schoolarship cg gukomeza Masters ahabwa Provision Degree kandi iremewe mu mategeko y’ u Rwanda. So mujye mwandika mufite amakuru ahagije (Professionalism Matters)
Murakoze
Oya ibyo bavuga nukuli niba umuntu ABA yara panze gusaza amasomo mujye mubikore jyewe maze 9 months narashoje