Mugitondo cyo kuri uyu wa kane saa 09h30, nibwo habaye urubanza ruhanganishije abaturage bo mukarere ka Gasabo aho bakunze kwita muri Bannyahe hamwe n’umujyi wa Kigali.
Hashize imyaka 4, umujyi wa Kigali uhanganye n’abamwe mubaturage batuye muri aka gace, aho umujyi wa Kigali ushaka kubimura ariko bamwe mu baturage bakaba barimutse abandi bakanga kwimuka ngo kuko bitari mubyo basezeranye.
Uko ikibazo cyatangiye
Abaturage bagera kuri 800 nibo basabwe kwimurwa muduce batuyemu bo mu kagari ka Kangondo aho bakunze kwita muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere mu karere ka Gasabo.
Byatangiye umujyi wa Kigali wemerera aba baturage ko bazahabwa ingurane y’amafranga hagendewe ku gaciro kimitungo yabo, kuko babwirwaga ko hari umushoramari ushaka kuhubaka amazu n’ibikorwa bifitiye inyungu rusange abaturage, ariko nyuma umujyi wa Kigali urabihindura bavuga ko abo baturage ko bamwe batuye mu Kajagari abandi ko batuye mu manegeka bityo ko bagomba kuhimuka bagahabwa ingurane y’amazu azubakwa mu Karere ka Gasabo, bamwe muri aba baturage bahise basenyerwa amazu yabo abandi ntibasenyerwa.
Ibi akaba aribyo byateje ibibazo ku mpande zombi kuko mu miryango 79 niyo yemeye ingurane y’izo nzu bubakiwe mu karere ka Kicukiro naho imiryango 1,600 irabyanga.
Taliki 25, ugushyingo 2020, Prof Shyaka Anastase, wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yaje gusura aba baturage abashishikariza kujya gutura muri aya mazu bubakiwe ariko bamwe barabyemera abandi barabyanga, bahitamo gukomeza kurega umujyi wa Kigali mu nkiko.
Aba baturage bamubwiye ko bakeneye ingurane ikwiye y’imitungo yabo bakajya gutura ahandi hatari i Busanza, kuko inzu zimaze kubakwa bazigaya ubuto no kugira ibyumba bike bitajyanye n’umubare w’abagize imiryango yabo.
Icyo gihe Prof Shyaka yabashubije ko Leta itatanga ingurane ku nzu zari zarubatswe nta byangombwa, zikubakwa mu gishanga cyangwa mu bucucike aho binyuranyije n’amategeko. Yanababwiye ko kububakira i Busanza ari ubufasha Leta ibageneye kugira ngo bature heza mu nzu zikomeye
Aba baturage bahise barega umujyi wa Kigali murukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge barusaba ko rwategeka umujyi wa Kigali kubishyura amafranga cyangwa bagasubizwa uburenganzira ku mitungo yabo.
Uko Urubanza rwaburanishijwe
Mugitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 06, Gicurasi, nibwo urubanza rwabaye murukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge.
Bwana Emanuel Sahinkuye yagize ati “ Iburanisha ry’uyu munsi ryagenze neza kuko umujyi wa Kigali wifuza ko tugomba kubanza kwicara tukaganira”.
Yakomeje avuga ko nabo bifuza ibiganiro n’umujyi wa Kigali kandi ko baniteguye kuba babijyamo, ati kandi ntahandi ibiganiro bishyira uretse kubyo twasabye nibaramuka babyemeye ntakindi natwe twifuza.
Bwana Emmanuel akomeza avuga ko ikibazo cyabo ko kirimo ibice 2, abasenyewe amazu yabo basaba ingurane y’amafranga ndetse n’ababaruriwe bamaze imyaka 4, bagahabwa amafaranga ahwanye n’agaciro k’imitungo yabo.
Naho Madame Nikuze Estel Umwe mubasenyewe inzu, aganira n’umunyamakuru wa Rwandatrubune Nikiniga cyinshi yagize ati: “ Abantu benshi babayeho nabi kubera ibi bintu”
Yakomeje avuga ko asaba Leta y’Ubumwe atakambira Perezida wa repubulika ko yabafasha iki kibazo kikarangira nabo bakabona aho bacumbika bakareka gukomeza kugenda bacumbi.
Yagize ati: Turasabaumubyeyi wacu Perezida wa repubulika kandi turamwizeye ko azatwumva akazadufasha tugasubizwa ibyacu.
Madame Nikuze yakomeje avuga ko kuba yarasenyewe ko byamugizeho ingaruka kugeza ubwo abura aho kuba ndetse n’abana be bakaba batari kwiga ngo banagiye gusaba Maya ko bakwishyurira abana be ariko arabyanga.
Uko urubaza rwagenze
Urubanza rumaze gutangira umunyamategeko wunganira umujyi wa Kigali yahise asaba urukiko ko yumva urubanza rwabanza kujya ku muhuza akaba akabahuza, ngo kuko nabyo biteganywa n’ietegeko asaba ko ababurana bose ko babyemera akaba ariyo nzira ibanza gukorwa.
Umucamaza yahise abaza impande zombi niba zemera iki cyifuzo ariko abanyamategeko bunganira aba baturage babanza kwanga bati “ Nigute urubanza rumaze imyaka igiye kurenga 4, ubu akaba aribwo bazanye ibyo kubanza kuganira?
Umucamanza yamusubije ko kiriya gihe ko ubuhuza bwari butarabaho ariko kuri ubu itegeko rirabiteganya, abasaba ko babanza kujya kuganira nabo bunganira babyemera akaba aribwo biba babyanga urukiko rukabifatira icyemezo ngo kuko byose biri munyungu z’ubutabera.
Impande zombie zaje kujya kwiherere maze zigaruka zemera iki cyifuzo ko bajya ku muhuza mbere y’urubanza.
Uwari Perezida w’iburanisha niwe wahiswe wemezwa n’impande zombi ko azibera umuhuza, nawe yahise abibemerera maze urubanza ruhita rusoza kugirango batangire inziza y’ubuhuza.
N’iki cyavuye mubiganiro byahuje izi mpande zombi.
Nyuma yaho umuhuza amaze kuganira n’impande zombi, uruhande rw’abarega umujyi wa Kigali ndetse n’umunyamategeko waruhagarariye umujyi wa Kigali bemeranijwe ko ibiganiro ko bizatangira taliki 13/05 saa mbiri, ubuyobizi b’umujyi wa Kigali nabwo bukaza buhari maze bakaganira.
Kuruhande rw’abarega bavuze ko biteguye kuganira n’umujyi wa Kigali urubanza ruka ruhagaze umujyi wa Kigali wakwemera ibyo basaba bakabibaha bikarangira babyanga urubanza rugakomeza.
Icyatumye hafatwa baturage bagera kuri 5.
Bwana Sahinkuye Manuel umwe muri aba baturage bari bitabiriye urubanza yatangaje ko abo bagenzibabo ko bafashwe bazira imipira bari bambaye bityo bakaba bashinjwe ko bigaragambije.
Yagize ati: “Uwitwa Jean de Dieu Shikama, Berekare, na Madame Jacqueline hamwe n’umwana wa Shikama bafashwe na Police bambaye imipira y’icyatsi kibisi yanditseho ngo “ Kango Kibiraro Need Justice” bishatse kuvuga ngo : Kango Kibiraro dukeneye ubutabera”. Twumvise ko bagiye gufungirwa kuri Police ya Remera
Ariko nanone numvise ko hari n’abandi bafashwe barimo uwitwa Bihorahabona arikumwe n’umunyamakuru Cyuma Hassan ndeste hamwe n’umushoferi we. Bose bakaba abfungiwe kuri Station Ya Remera.
Bamwe mubaturage ba Kangondo bafashwe bazira imipira bari bambaye.
Si aba aba gusa bafashwe kuko harimo na Madame Nikuze Estel bita Maman Keza nawe yari yafashwe na Police ariko we aza kurekurwa nyuma.
Nibyiza rwose umujyi wa kigali niwumvikane nano baturage bawo ubundi baha bahabwe ibyo amategeko ateganya