Mu gihe hamaze iminsi humvikana ikibazo cya bamwe mu bakiriya b’ibigo bicuruza utugabanyamuvuduko (speed-governor) binubira uburyo bagenda bagwa mu bihombo biterwa n’ibihano bacibwa n’inzego zigenzura ibinyabiziga mu Rwanda, ubuyobozi bw’abacuruza utugabanyamuvuduko mu Rwanda buratangaza ko iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti urambye.
Ni kibazo kimaze iminsi aho bamwe mu bakiriya binubira ko utugabanyamivuduko bakoresha rimwe na rimwe tuva ku murongo bityo bikagaragara ko ikinyabiziga nta kagabanyamuvuduko gifite ibintu bituma inzego zibishinzwe zibafatira ibihano birimo amande agera ku mafaranga y’U Rwanda ibihumbi Magana abiri (200,000Frw).
Kuri iki kibazo ubuyobozi buhagarariye abacuruza utugabanyamvuduko mu Rwanda buratangaza ko kirimo gushakirwa umuti.
Bwana Rukundo Jean Pierre ni Umuyobozi uhagarariye abacuruza utugabanyamuvuduko mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa BENO HOLDINS nayo icuruza utugabanyamuvuduko, atangaza ko iki kibazo ari rusange ku bacuruza utugabanyamuvuduko ariko agakomeza avuga ko basanze kitari kuri bo ahubwo ko kiri ku bacuruza umurongo (Network) mu Rwanda aribo MTN na AIRTEL kuri ubu bakaba bari kuganira nabo kugira ngo barebe uko iki kibazo cyakemuka.
Akomeza avuga ko kandi ari ikibazo kinaterwa n’imiterere ya bimwe mu bice by’igihugu aho hari aho usanga nta network ihari bityo bigatuma hari abakiriya babo bahura nibyo bibazo.
Yanavuze kandi ko bagerageza gukorera ubuvugizi bamwe mu bakiriya babo mu nzego zibishinzwe bahuye n’ibyo bibazo kugira ngo amande baciwe akurweho.
Yashoje avuga ko bari gukorana inama n’inzego zibishinzwe arizo RURA na Police kugira ngo hafatirwemo imyanzuro y’uburyo iki kibazo cyakemuka burundu akaba yijeje abakiriya babo ko bari gujkora ibishoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Norbert Nyuzahayo