Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu no mu wa Nyabirasi ho mu Karere ka Rutsiro baravuga ko batewe igihombo n’imbuto y’ibigoro bahawe muri gahunda ya Smart Nkungaire none ikaba yaranze kwera.
Aba baturage bavuga ko ngo bakimara guhabwa iyo mbuto bizeye ko bagiye kubaho neza, ariko nyuma ngo bazagutungurwa n’uko bategereje ko ibigori biheka bagaheba, ibi ngo bikaba byarabashyize mu gihombo gikomeye aho kuri ubu ngo hari n’abatangiye gusuhuka kubera inzara.
Umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Imbuto ikizamuka mu butaka bikiri bito byari bimeze neza ari umukara bisa neza bwite ari byiza, ariko bigeze hejuru bitangira kujya bigenda binyunyuka, bihita byanga burundu.”
Undi nawe yongeraho ati “Hari bamwe bahumiye ku mbuto nziza bo uri kubona ko ibigori byabo byataramye ari byiza, naho abahumiye iyi mbuto mbi, uri kubona ko wapi binari hasi byanze kurenga iyogi.”
Ni ikibazo aba baturage ba Rubavu basangiye n’abo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro aho bavuga ko na bo bahuye n’iki kibazo ku buryo ngo byanabaviriyemo amapfa bituma hari n’abasuhutse.
Urugero akaba ari urw’umuturage wavuze ko Hari umuturanyi we inzara yimwimuye kubera ko yahinze ibijumba ariko ntasarure abona bitazera ngo bimushyikire akiri aho.
Ngo si we wenyine gusa kuko hari n’izindi ngo zasuhutse. Yagize ati”Dufite nk’inzu eshatu z’abantu bagiye kandi mu Mudugudu umwe.”
Jean Claude Murangwabugabo ,Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Rubavu, ntiyemeranya n’ ibivugwa n’aba baturage bo mu Karere ka Rubavu, ngo kuko iyo mbuto yanze kwera batazi aho bayikuye.
Ikibazo cy’imbuto z’ibigori zihabwa abahinzi ntizere gikomeje kuba agatereranzamba nubwo abayobozi batajya bavugarumwe n’aba bahinzi kuko no mu Gishanga cya Mukinga gihuriweho n’Uturere twa Musanze na Gakenke, nabo bahuye n’ikikibazo mugihe bo bari barerekanye kare ko imbuto bahawe zitajyanye n’aho hantu.
Aba bahinzi bavuga ko imbuto y’ibigori bahawe mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A muri Kanama 2023 nabo bitameze, ndetse basubiriza imbuto inshuro zigera kuri eshatu zose kugeza mu mpera z’Ugushyingo ariko nabwo biranga ntibyamera.
Aba bahinzi bageza nubwo basaba abashinzwe ubuhinzi ko bahingamo indi myaka kuko igihe cyari cyabasize bakabyangirwa, bituma bakomeza guhendahenda ibyo bigori ariko na bugingo nubu bakaba bavuga ko igihembwe kirangiye ntakigenda ahubwo ko ari igihombo gusa.
Abahinzi bakibaza uzabazwa ibihombo bakomeje guterwa n’imbuto zitujuje ubuziranenge bahabwa cyangwa zitagendanye n’ubutaka bahingaho mu gihe basabwa guhinga igihingwa kimwe mubutaka bwahujwe, ibi bikaba bikomeje kuba ikibazo mugihe abahinzi batemeranya n’abashinzwe ubuhinzi mu Rwanda.
Aho hari n’aho abatekinisiye bashinja abahinzi ngo guhinga nabi ibyo bigori ngo kuko bagomba kumenya gutandukanya ibigore n’ibigabo kugirango bagende babivanga bityo ibangurirana rizashobore gukorwa muburyo bworoshye, umuntu akibaza niba aba bahinzi babanza guhabwa ubwo bumenyi bwo kubitandukanya kugirang bazashobore kugera ku musaruro bifuza.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com