Imitwe ikomoka mu Burundi, ivuga ko ibibazo by’intambara ikomeje kuba mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, bidateze kurangizwa n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo hakenewe ibiganiro kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ni igice kimaze imyaka irenga 20 kibasiwe n’ibibazo by’umutekano mucye biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ari muri ako gace.
Iyo mitwe irimo iy’imbere mu Gihugu n’ikomoka mu Bihugu bituranye na Congo.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wiyemeje kohereza ingabo muri iki Gihugu kurwanya iyi mitwe, nyamara bamwe mu bayigize bemeza ko ikibazo cy’iyi mitwe kitazarangizwa n’intambara.
Imitwe ibiri ya politiki y’Abarundi ikorera mu burasirazuba bwa Congo ariyo PPD Girijambo na MSD, yatangaje ko kugira ngo imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Burundi iri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ive ku butaka bw’icyo gihugu, ari ngombwa ko Leta y’u Burundi yumvikana n’iyo mitwe mu rwego rwa politiki.
Mu rwandiko iyo mitwe yandikiye Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uyoboye umuryango w’afurika y’Iburasirazuba, iyo mitwe ivuga ko imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo itazarangizwa n’ingufu za gisirikale ahubwo ibiganiro ariwo muti w’ikibazo.
Alexis Sinduhije, uyoboye ishyaka MSD ryaciwe mu Burundi na leta y’icyo gihugu ari mu bashyize umukono kuri iriya baruwa yandikiwe perezida Uhuru Kenyata.
Ibi iyo mitwe ibisabye nyuma yaho abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango bafashe icyemezo cyo gushinga umutwe wa gisirikare uzoherezwa muri Congo gufatanya na leta y’icyo gihugu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ifite inkomoko mu bihugu bituranye nayo.
Nyamara nubwo ari iyi gusa yavuze si yo yonyine ihabarizwa kuko hari na FDLR na FLN iyi nayo ikaba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyamara kugeza ubu FDLR yo ikaba iri gufatanya n’ingabo za Leta FARDC mu rungamba barimo kurwana na M23. Habarizwa kandi n’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda witwa ADF.
Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko ikibazo cy’imitwe ibarizwa muburasirazuba bwa Congo kitazarangizwa n’intambara , ko ahubwo ibiganiro ari byo bikenewe ngo amahoro aboneke.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM