Dany Banza icyegera cya Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gushakisha umutungo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabivuze ubwo bari mu myigaragambyo I Rubumbashi mu rwego rwogushyigikira ingabo za Leta FARDC no kwamagana u Rwanda, bashinja kuba inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bahanganye nawo.
Uyu mugabo yavuze ati”Tugomba kwitonda, iyi ntambara ntabwo ari ikibazo cya perezida wacu, ahubwo ni ubutunzi bwacu bushakishwa n’u Rwanda.”
Ubutegetsi bwa Kinshasa burashinja ubwa Kigali gushyigikira M23,izo nyeshyamba bavuga ko zari zaratsinzwe muri 2013 hanyuma zigahita zihungira mu Rwanda no muri Uganda.
Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo rushinjwa n’iki gihugu, bagaragaza ko ntaho bahuriye n’ibibazo bya Congo.
Umuhoza Yves